Guverinoma Ya Centrafrique Yashimye Polisi Y’u Rwanda

Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique witwa Félix Moloua yashimiye abapolisi b’u Rwanda ubwitange n’ubunyamwuga bagaragaza mu kazi karimo no kumucungira umutekano. Abo bapolisi bagize itsinda ryitwa  RWAPSU. Bagize itsinda rimucungira umutekano.

Aho bahembewe hari n’abandi banyacyubahiro barimo abagize Guverinoma n’abayobozi mu muryango w’Abibumbye muri Centrafrique.

Byabereye ku biro bya Minisitiri w’Intebe mu murwa Mukuru Bangui.

Buri mupolisi yahawe icyemezo by’ishimwe mu Gifaransa bita ‘certificates of satisfaction’.

- Advertisement -

Minisitiri w’intebe Moloua yashimiye  Guverinoma y’u Rwanda ku bushake ifite bwo gufasha igihugu cye mu nzira yo kwiyubaka nyuma y’ibihe by’amakimbirane cyanyuzemo.

Yavuze ko abapolisi b’u Rwanda bagaragaza ubwitange n’umurava mu gucunga umutekano w’igihugu cye n’uwe bwite.

Ati: “Mwambaye hafi muncungira umutekano mu mezi 12 ashize, mumperekeza mu ngendo zanjye zose. Ndabibashimira kandi mbifurije kuzasubira mu gihugu cyanyu amahoro no kongera guhura n’imiryango yanyu”.

Umuyobozi w’itsinda RWAPSU-7, Chief Superintendent of Police (CSP) Vincent B. Habintwari, yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique ku bw’ishimwe yageneye abapolisi b’u Rwanda.

CSP Habintwari yashimye inzego z’umutekano zo muri Centrafrique ku buvandimwe n’imikoranire myiza babagaragarije.

Ati: “Tuzirikana kandi dushimira imikoranire myiza n’ubufatanye twagiranye n’ubuyobozi ndetse n’inzego z’umutekano byatworohereje kugera ku nshingano zacu”.

CSP Habintwari aherutse gutoranywa mu kwezi gushize nk’umuyobozi mwiza mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique hashingiwe ku mikorere myiza, kwitabira akazi n’ubunyamwuga byaranze itsinda ry’abapolisi abereye umuyobozi, kuva ryakoherezwa mu butumwa ku itariki ya 20, Gicurasi, 2022.

Itsinda RWAPSU rifite inshingano z’ibanze zo kurinda umutekano w’abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Centrafrique n’ab’Umuryango w’Abibumbye barimo Minisitiri w’Intebe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Ubutabera, Intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’Umuyobozi wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version