Umuyobozi Wa Afurika Yunze Ubumwe Ari Mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yaraye yakiriye mu Biro bye Moussa Faki usanzwe ari Perezida w’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe.

Ari mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira Inama mpuzamahanga ku by’umutekano iri kubera mu ishuri rikuru rya gisirikare riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’igihugu handitseho ko Perezida Kagame yaganiriye na Moussa Faki ku ngingo zireba umutekano mu Karere u Rwanda ruherereyemo ndetse n’ibindi bireba u Rwanda muri rusange.

Moussa Faki yungirijwe n’Umunyarwandakazi Dr. Monique Nsanzabaganwa.

- Advertisement -
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version