Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Guverinoma Y’U Rwanda Hari Icyo Yatangaje Ku Cyemezo Cyafatiwe Bagosora
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Guverinoma Y’U Rwanda Hari Icyo Yatangaje Ku Cyemezo Cyafatiwe Bagosora

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 April 2021 5:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko umucamanza Carmel Agius yanze gufungura Théoneste Bagosora wari wasabye ko yafungurwa , Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yishimiye kiriya cyemezo, ivuga ko uburemere bw’ibyaha yakoze ari bunini k’uburyo agomba kurangiza igihano yakatiwe.

Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda itangaza ko Bagosora yabaye umwe mu bacuze kandi bagaharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi ishyirwa mu bikorwa.

Kuri Twitter handitse ko Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda isanga n’ubwo Bagosora afite uburenganzira bwo gusaba ko yarekurwa, ariko ibyo yakoze akabyemezwa n’Urukiko bifite uburemere cyane k’uburyo ibyo asaba bitahabwa agaciro.

Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda kandi ishima ko umucamanza Agius yasanze Bagosora nta ngingo zikomeye kandi zisobanuye neza yatanze ubwo yasabaga ko yarekurwa igihano cye kitarangiye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Théoneste Bagosora afungiwe muri Mali.

Urukiko rwanzuye ko agomba gufungwa akarangiza igifungo cy’imyaka 35 yakatiwe kubera guhamwa na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mbere yari yarakatiwe gufungwa burundu, ariko igihano cye kiza kugabanywa ategekwa gufungwa imyaka 35. Icyo gihe hari muri 2011.

Igihano yahawe n’umucamanza Carmel Agius azakirangiza afite imyaka 89 y’amavuko.

Bagosora yavukiye mu cyahoze ari Komini Giciye, ubu ni mu Karere ka Nyabihu.

- Advertisement -

Muri 1992 yashinzwe guhagararira Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Minisiteri y’ingabo.

Muri 1993 yavuye mu ngabo asezerewe agiye mu kiruhuko cy’izabukuru ariko akomeza kugira ijambo rikomeye mu ngabo z’u Rwanda zitwaga Inzirabwoba.

N’ubwo yitabiriye ibiganiro byavuyemo amasezerano yiswe aya Arusha muri Kanama, 1993, Bagosora ntiyigeze yemera ibiyakubiyemo ahubwo yigeze kuyavamo ataha mu Rwanda avuga ko agiye gutegurira Abatutsi icyo yise ‘imperuka, apocalypse’.

Umwe mu basirikare bakuru ba MINUAR witwa Luc Marshal yigeze kuvuga ko Bagosora yamubwiye ko uburyo bumwe bwo gukemura ikibazo Abatutsi batezaga u Rwanda ari ‘ukubarimbura’

Nyuma yaje gushinga umutwe w’insoresore zigizwe n’Abahutu b’abahezanguni wiswe ‘Interahamwe.’

Zagombaga gukorera muri buri Komini y’u Rwanda, zigakorana na Polisi n’ubutegetsi.

Urukiko rwamuhamije ko yagize uruhare mu gukwirakwiza imihoro mu baturage, iyo mihoro ikaba yarakoreshejwe mu kwica Abatutsi muri Jenoside yabakorewe guhera muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994.

Hagati ya Mutarama 1993 na Werurwe 1994, u Rwanda rwatumije imihoro 500 000, uyu ukaba ari umubare warutaga inshuro ebyiri imihoro yose rwatumije hanze kuva rwabaho.

Tariki 18, Ukuboza, 2008 nibwo Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriwe ho u Rwanda rwahamije Thèoneste Bagosora n’abandi basirikare bakuru barimo Major Aloys Ntabakuze na Colonel Anatole Nsengiyumva icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, rubakatira gufungwa burundu.

Major Aloys Ntabakuze yari ayoboye umutwe w’aba para-commando wakorera mu kigo cya gisirikare cya Kanombe.

Colonel Anatole Nsengiyumva we akaba yarayoboye Umutwe w’Abasirikare barindaga Umukuru w’igihugu, Garde Républicaine.

Col Theoneste Bagosora ibyo yasabye byatewe utwatsi
Col Anatole Nsengiyumva
Ntabakuze
TAGGED:BagosorafeaturedMinisitiriRwandaUbutabera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Min Biruta Na Perezida Wa Sena Y’U Rwanda Bagiye Muri Niger
Next Article Mu Rwanda Hagiye Gushingwa Uruganda Rwa Tingatinga na Torotoro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?