Guverinoma Y’u Rwanda Ifite Ihurizo Ryo Gutuma Urubyiruko Rukunda Ubuhinzi

Mu gihe 70% by’Abanyarwanda bakora ubuhinzi, kandi bukagira uruhare rungana na 31% mu musaruro mbumbe w’igihugu, Leta ivuga ko urubyiruko rusa n’urwahariye ubuhinzi abantu bakuru.

Kuba abasore n’inkumi bitabira ubuhinzi bakiri bacye, bituma abantu bakuru babukora batabukora bya kijyambere kuko akenshi baba bamenyereye gukora ubwa gakondo, bukoresha isuka n’isando.

Isuka n’isando ndetse n’ifumbire y’imborera ntibitanga umusaruro watuma umuturage yihaza mu biribwa, akanasagurira isoko ryaba iry’imbere mu gihugu cyangwa iryo hanze yacyo.

Uretse kuba ubuhinzi ngandurarugo bugikorwa mu buryo bwa gakondo, n’ubuhinzi by’ibihingwa ngengabukungu nabwo ntiburatera imbere ku rwego rushimishije.

- Advertisement -

Usanga mu buhinzi bw’ibihingwa ngengabukungu hibandwa ku ikawam icyayi, ibireti, amagweja, n’imbuto ndetse n’indabo.

Iyo urebye usanga abenshi mu bitabira ubu buhinzi ari abantu bafite cyangwa barengeje imyaka 35 y’amavuko kandi abantu nk’abo akenshi baba batazi imihingire igezweho.

Amaze kubona iki kibazo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi witwa Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze  yasabye urubyiruko kubyara umusaruro amahirwe ari mu buhinzi, bakabwitabira.

Yagize ati: “ Ntihazagire usuzugura ubushobozi bwanyu. Nimukoreshe ikoranabuhanga mu buhinzi, mukore cyane mube intangarugero.”

Dr Ngabitsinzi yabivuze ubwo yatangizaga inama nyunguranabitekerezo yahuje urubyiruko ruharanira guteza imbere ubuhinzi yateguwe ku bufatanye na AGRA-Alliance.

Muri ibi biganiro, ababyitabiriye barebeye hamwe uko bakorana kugira ngo urwego rw’ubuhinzi rwongerwemo imbaraga, bigizwemo uruhare n’urubyiruko kuko ari narwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda.

Icyakora hari umukozi wo mu rwego mpuzamahanga ruharanira iterambere ry’ubuhinzi witwa Adam Gerstenmier wavuze ko muri rusange u Rwanda rukwiye gushimirwa intambwe  rwateye mu buhinzi n’ubwo hakiri byinshi byo gukora.

Uyu mugabo akora mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa(WFP) akaba yari arihagarariye mu kitwa The 2021 Food Systems Summit.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version