Impunzi z’Abarundi Z’i Mahama Zateye Utwatsi Icyifuzo Cy’Abashakaga Ko Zitaha

Guhera ku wa Mbere Taliki 19, Ukuboza, 2022 mu Rwanda hageze itsinda ryaje gushishikariza impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda gutahuka. Kuri uyu wa Kabiri basuye inkambi ya Mahama baganira n’impunzi zihakambitse ariko zibabwira ko ibyo gutahuka iwabo bitaraba ibintu batekerezaho.

Bavuga ko batarizera neza ko umutekano wagarutse iwabo, ko batashye nta ngaruka byazabagiraho.

Itsinda ryaturutse i Burundi  ryakiriwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi na Guverineri w’Intara w’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, uw’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard.

Bamwe mu mpunzi ziba  i Mahama bavuga ko bagifite impungenge z’umutekano mu Burundi ndetse ngo  bazi neza ko  imitungo yabo yamaze gufatwa nabo bita ko bakomeye.

- Advertisement -

Icyakora bashimiye bariya bayobozi baje kubasura, bavuga ko bigaragaza ko babitayeho.

Hari uwagize ati: ..[]. Twebwe twahunze mu Burundi dusize impangu (inzu) zacu, zirimo abantu bakodesha, ariko twumvise ko hari abantu bo hejuru tutajya guhangara , bashyizemo amazu y’amagorofa. Dutashye ubwo byagenda gute?”

Hari uwavuze ko ubuyobozi bw’u Burundi bugifite akazi ko kugarura umutekano mu buryo bwuzuye kugira ngo Abarundi bahunze batahe iwabo banezerewe, nta rwikekwe.

Ushinzwe ibikorwa byo  gucyura impunzi mu Burundi witwa Bimenyimana Nesto avuga ko hari intambwe imaze guterwa kandi ko Leta ya Burundi ishyira  imbaraga mu kwita ku mibereho y’abatahuka.

Ati: “ Turabizi neza ko bamwe iyo batahutse bagira imbogamizi zijyanye no kubona aho kuba kuko basanga inzi basize zarasenyutse.”

Avuuga ko abayobozi  baho batuye barimo ba  Guverineri  bakora ibishoboka ngo bazashakire igisubizo abazatahuka.

Bimenyimana avuga kandi n’abasore cyangwa inkumi bashaka kujya mu gisirikare bakijyamo nta vangura iryo ari ryo ryose.

U Rwanda n’u Burundi ni ibihugu bituranye kandi bifite abaturage bafite byinshi bahuriyeho birimo umuco n’ururimi ‘bijya gusa.’

Ibibazo bya Politiki byabaye mu Burundi mu mwaka wa 2015 byatumye Abarundi benshi bahungira mu Rwanda.

Abenshi baba mu nkambi iri mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Haba abagera ku 50,000.

Intumwa za Guverinoma y’u Burundi zizaganiriza impunzi zo muri iriya nkambi ndetse n’izindi ziba mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kuzishishikariza gutaha iwabo.

Abayobozi bo mu Burundi baje gusaba impunzi gutaha iwabo babwiwe ko batarizera umutekano wabo

Kuri uyu wa Mbere zirahura n’abayobozi muri Minisiteri y’ubutabazi no gukumira ibiza hanyuma, hazaba ari ku wa 20, Ukuboza, 2022, zizagane mu nkambi ya Mahama.

Icyakora guhera mu mwaka wa 2020 kugeza ubu, hari impunzi 30,317 z’Abarundi zatashye iwabo kandi zakiriwe neza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version