Guverinoma Y’u Rwanda Yamaganye Ibyo Perezida Ndayishimiye Arushinja

Yolande Makolo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo yatangarije kuri X ko ibyo Perezida Evariste Ndayishimiye yaraye atangaje by’uko u Rwanda rufasha RED Tabara ari ikinyoma. Makolo yasabye u Burundi gukemura ibibazo birureba, ntibugire uwo bwitwaza.

Yolande Makolo yavuze ko u Burundi bwagombye kwibuka ko igihe cyose habaga hari abarwanyi babwo babaga bari ku butaka bw’u Rwanda rwabafashe rubashyikiriza inzego z’ u Burundi zishinzwe umutekano n’ubutabera.

Itangazo Makolo yashyize kuri X rivuga ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’umutwe w’inyeshyamba uwo ari we wese witwara gisirikare ukorera mu Burundi.

U Rwanda ruvuze ibi nyuma y’uko Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye abwiriye abanyamakuru n’abaturage b’igihugu cye ko u Rwanda ari rwo rucumbikiye, rutera inkunga iyo ari yo yose abarwanyi ba RED Tabara.

Ndayishimiye yavuze ko u Rwanda ari narwo rucumbikiye abagerageje gukora coup d’état mu Burundi mu mwaka wa 2015.

Yavuze ko bitari bikwiye ko u Rwanda rutera inkunga abantu bice abana, abagore n’abageze mu zabukuru.

Ibya RED Tabara byari biherutse kugarukwaho muri Politiki y’u Burundi nyuma y’ibitero uyu mutwe wagabye mu gice iki gihugu kigabaniraho na DRC wica abantu benshi.

Uburundi Bwatewe

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version