Abasirikare Ba Afurika Y’Epfo Ba Mbere Bageze Muri DRC

Umuvugizi w’ingabo za DRC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru witwa le Lieutenant-Colonel Njike Kaiko yemeje ko hari abasirikare ba Afurika y’Epfo bageze muri kiriya gihugu. Bahagaze  ku wa Gatatu taliki 26, Ukuboza, 2023.

Njike Kaiko avuga ko bahagaze hakurikijwe imyanzuro y’Inama idasanzwe y’Abaminisitiri bagize SADC yateraniye i Luanda muri Angola taliki 03, Ugushyingo, 2023.

Abasirikare ba Afurika y’Epfo bazanywe no kurwana na M23, ibi bikaba bitandukanye n’inshingano abasirikare ba EAC bahoranye.

Le Lieutenant-Colonel Njike Kaiko avuga ko hari abandi basirikare ba SADC bategerejwe muri DRC mu gihe kiri imbere.

Abasirikare ba SADC baje muri DRC mu gihe aba EAC bahavanywe  kandi n’aba MONUSCO nabo bahawe igihe cy’umwaka ngo behave mu byiciro nk’uko biherutse kwemezwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version