Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Guverinoma Y’Ubufaransa Yeguye Bidateye Kabiri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Guverinoma Y’Ubufaransa Yeguye Bidateye Kabiri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 December 2024 8:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, yatakarije icyizere Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Michel Barnier wari umaze amezi atatu gusa agiye kuri uwo mwanya.

Amashyaka atavuga rumwe na Leta yahuje imbaraga yishyira hamwe mu rwego rwo gushyigikira icyo cyifuzo nyuma y’uko Barnier w’imyaka 73, akoresheje ububasha budasanzwe maze agashyira mu bikorwa ingamba zijyanye n’ingengo y’imari abagize Inteko batabanje kubitorera.

Byahise bitangira kwigwaho kugeza ubwo icyemezo cyo kweguza Barnier na Guverinoma ye gifatiwe kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024.

Cyemejwe ku bwiganze bw’abagize Inteko Ishinga bungana n’amajwi 331 kuri 557.

Hari hashize imyaka 60 ibintu nk’ibyo bitaba mu Bufaransa.

Politiki yo mu Bufaransa imaze iminsi ifite ibibazo kuko nk’ubu ingengo y’imari Leta izakoresha mu mwaka utaha ntiremezwa.

Nyuma y’iki cyemezo cyo gutakariza icyizere Guverinoma ya Barnier, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Yael Braun-Pivet yemeje ko agomba guhita yegura ndetse ubwegure bwe akabushyikiriza Perezida Emmanuel Macron.

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Bufaransa, Marine Le Pen, yatangaje ko ubu igitutu kiri kwiyongera kuri Perezida Macron nubwo atavuze ko na we akwiye kwegura.

Le Pen avuga ko Perezida Macron ari we wenyine ukwiye gukemura ibibazo bya Politiki igihugu cye kirimo.

Mathilde Panot, Perezida w’umutwe w’Inteko Ishinga Imategeko, yabwiye abanyamakuru ko ubu bari gusaba ko Perezida Macron ‘akwiye’ kwegura.

Ati: “Ubu turahamagarira Macron kuva ku butegetsi akagenda, ndanasaba ko amatora ya Perezida akorwa hakiri kare kuko yakemura ibibazo bya politiki bitwugarije”.

Biteganyijwe ko ku wa Kane Tariki 05, Ukuboza, 2024 nimugoroba Perezida w’u Bufaransa azageza ijambo ku baturage rizanyura kuri televiziyo, ari mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ya Champs Elysee.

TAGGED:featuredGuverinomaIntebeMinisitiri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwanda 48 Bishwe N’Ibiza Mu Mezi Atatu Ashize
Next Article Rayon Sports Ikomeje Kuza Imbere Muri Shampiyona
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?