Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Guverinoma Y’Ubufaransa Yeguye Bidateye Kabiri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Guverinoma Y’Ubufaransa Yeguye Bidateye Kabiri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 December 2024 8:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, yatakarije icyizere Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Michel Barnier wari umaze amezi atatu gusa agiye kuri uwo mwanya.

Amashyaka atavuga rumwe na Leta yahuje imbaraga yishyira hamwe mu rwego rwo gushyigikira icyo cyifuzo nyuma y’uko Barnier w’imyaka 73, akoresheje ububasha budasanzwe maze agashyira mu bikorwa ingamba zijyanye n’ingengo y’imari abagize Inteko batabanje kubitorera.

Byahise bitangira kwigwaho kugeza ubwo icyemezo cyo kweguza Barnier na Guverinoma ye gifatiwe kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024.

Cyemejwe ku bwiganze bw’abagize Inteko Ishinga bungana n’amajwi 331 kuri 557.

Hari hashize imyaka 60 ibintu nk’ibyo bitaba mu Bufaransa.

Politiki yo mu Bufaransa imaze iminsi ifite ibibazo kuko nk’ubu ingengo y’imari Leta izakoresha mu mwaka utaha ntiremezwa.

Nyuma y’iki cyemezo cyo gutakariza icyizere Guverinoma ya Barnier, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Yael Braun-Pivet yemeje ko agomba guhita yegura ndetse ubwegure bwe akabushyikiriza Perezida Emmanuel Macron.

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Bufaransa, Marine Le Pen, yatangaje ko ubu igitutu kiri kwiyongera kuri Perezida Macron nubwo atavuze ko na we akwiye kwegura.

Le Pen avuga ko Perezida Macron ari we wenyine ukwiye gukemura ibibazo bya Politiki igihugu cye kirimo.

Mathilde Panot, Perezida w’umutwe w’Inteko Ishinga Imategeko, yabwiye abanyamakuru ko ubu bari gusaba ko Perezida Macron ‘akwiye’ kwegura.

Ati: “Ubu turahamagarira Macron kuva ku butegetsi akagenda, ndanasaba ko amatora ya Perezida akorwa hakiri kare kuko yakemura ibibazo bya politiki bitwugarije”.

Biteganyijwe ko ku wa Kane Tariki 05, Ukuboza, 2024 nimugoroba Perezida w’u Bufaransa azageza ijambo ku baturage rizanyura kuri televiziyo, ari mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ya Champs Elysee.

TAGGED:featuredGuverinomaIntebeMinisitiri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyarwanda 48 Bishwe N’Ibiza Mu Mezi Atatu Ashize
Next Article Rayon Sports Ikomeje Kuza Imbere Muri Shampiyona
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?