Hafi Y’imva Y’Umuhanuzi Samuel Wo Muri Bibiliya Hakongotse

Mu Ntara ya Yudeya hafi y’ahashyinguwe umubiri w’Umuhanuzi Samuel uvugwa muri Bibiliya hamaze igihe hashya, bika bikekwa ko ari abagizi ba nabi bahatwitse ku bushake.

Umuhanuzi Samuel avugwa muri Bibiliya mu gice cyayo kitwa Isezerano rya Kera. Niwe wagize uruhare mu guhuza Israel yayoborwaga n’Abacamanza na Israel yayobowe nyuma y’aho n’Abami.

Igihe cyarageze Abanya Israel bageze aho bumva bakeneye umwami basaba Samuel kubabariza Imana niba bishoboka, Imana imubwira ko ari amahitamo y’abo ariko ko uwo mwami bahisemo azabategeka nk’uko n’abandi bami babigenza.

Umwami wa mbere wabategetse ni uwitwa Saul, aza gusimburwa na Dawudi nyuma y’uko ahindutse akaba mubi, Imana ikamunyaga inkoni ya cyami.

- Advertisement -

Kuba umuhanuzi Samuel yarabayeho byanemejwe n’umuhanga mu mateka witwa Josèphe(Josephus mu Kilatini) mu gitabo cye yise Antiquities of The Jews.

Imva y’Umuhanuzi Samuel irubahwa cyane muri Israel

Tugarutse kuri ya nkongi yugarije imva ya Samuel. Polisi ya Israel iri gukora uko ishoboye ngo iyikumire ari nako ihiga abantu bose bakekwaho kugira uruhare mu gutwika kariya gace kari hagati y’Intara ya Yudeya n’Intara ya Samaria

Ni umuriro mwinshi kuko wateye uturutse mu bice byose bikikije agace iriya mva iherereyemo.

Abantu bose bari bahaturiye basabwe kuhava.

Imva ya Samuel mu Giheburayo bayita Kever Shmuel cyangwa Nebi Samiwel mu Cyarabu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version