Haïti: Abagizi Ba Nabi Babujije Indege Kugwa Ku Kibuga Mpuzamahanga

Abasore bo mu matsinda y’abagizi ba nabi muri Haïti babohoye gereza nini zari zifungiwemo abagororwa kugira ngo baze bakorane nabo. Amasasu kandi arumvikana ku kibuga cy’indege mu Murwa mukuru Port-au-Prince.

Radio France Internationale ivuga ko abo basore bafite umugambi wo gufata kandi bagafunga Minisitiri w’Intebe uyoboye iki gihugu by’agateganyo witwa Ariel Henry.

Abaturage bavuga ko iyi mirwano yatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri kandi ngo irakomeje.

Bavuga ko nta kindi cyakwigizayo abo barwanyi uretse igisirikare cyatojwe neza kandi kigizwe n’abasirikare benshi.

- Advertisement -

Ikindi kibazo gihari ni uko iyi mirwano ibaye mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Haïti Ariel Henry yagombaga kugera ku kibuga cy’indege kuri uyu wa Kabiri aturutse muri Kenya aho yari amaze igihe aganira n’ubuyobozi bw’aho uko abapolisi b’iki gihugu bazajya kugarura amahoro mu gihugu cye.

Ariel Henry

Hagati aho Leta zunze ubumwe z’Amerika zivuga ko ziri gukurikiranira hafi ibiri kubera muri iki gihugu.

Matthew Miller usanzwe ari Umuvugizi wungirije w’Ibiro by’Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga avuga ko ari ngombwa ko amahanga afasha Haïti kubona amahoro.

Ni muri uru rwego Amerika ivuga ko izafasha Kenya kujya guhangana na bariya barwanyi igihe cyose bizaba ngombwa.

Amatsinda y’abagizi ba nabi muri Haïti agenzura 80% by’igihugu cyose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version