Rwatubyaye Ukirutse Imvune Yahamagawe Mu Amavubi Azakina CHAN 2023

Umutoza mukuru w’Amavubi Carlos Alos Ferrer yahamagaye abakinnyi 24 bagomba gutangira imyiteguro y’imikino yo  gushaka itike y’imikino y’Afurika y’ibihugu ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu. Ni imikino bita CHAN 2023 izabera muri Algeria guhera taliki 08 kugeza 31 Mutarama 2023.

Iyi mikino ikinwa mu byiciro bita ‘Zones.’ Yatangiye muri Nyakanga, 2022.

Mu kiciro u Rwanda ruhurereyemo bita Central Eastern Zone (CECAFA).

Imikino y’amajonjora y’ibanze  ikipe y’u Rwanda yagombaga gukina icyiciro cya nyuma.

- Advertisement -

Nyuma y’imikino y’amajonjora y’ibanze , u Rwanda mu cyiciro cya nyuma ruzahura na Ethiopia.

Umukino ubanza uzabera i Dar Es Salaam muri  Tanzania kuri stade yitwa Benjamin Mkapa Stadium.

Uteganyijwe kuzaba taliki 26 Kanama 2022  naho umukino wo kwishyura ubere kuri Sitade ya Huye taliki 03 Nzeri 2022.

Mu mwaka wa 2019, nabwo ikipe y’u Rwanda yakinnye n’iya Ethiopia, icyo gihe u Rwanda rutsinda Ethiopia ibitego 2-1 mu mikino yombi.

Muri 2017 nabwo byarabaye ubwo mu mikino yo gushaka itike y’imikino ya CHAN 2018 ubwo ikipe y’u Rwanda yasezereraga iya  Ethiopia ku bitego 3-2 mu mikino yombi.

Icyakora mbere y’aho mu mikino yo gushaka itike ya CHAN 2014, ikipe ya Ethiopia yasezereye u Rwanda kuri penaliti 6-5 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mikino yombi.

Urutonde rw’abakinnyi b’Amavubi bahamagawe:

Mu izamu: Mvuyekure Emery (Police FC), Ishimwe Pierre (APR FC) na Ntwari Fiacre (AS Kigali).

Myugariro: Rwatubyaye Abdoul, Ganijuru Elie, Ndizeye Samuel (Rayon Sports), Serumogo Ally, Ndayishimiye Thierry (Kiyovu), Niyigena Clement, Buregeya Prince, Niyomugabo Claude (APR FC) na Nkubana Marc (Gasogi United)

Hagati: Mugisha Bonheur, Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Nishimwe Blaise (Rayon Sports), Nsabimana Eric (Police FC), Niyonzima Haruna na Niyonzima Olivier (AS Kigali).

Rutahizamu: Muhozi Fred, Iradukunda Jean Bertrand (Kiyovu), Nshuti Dominique Savio, Ndayishimiye Dominique (Police FC), Niyibizi Ramadhan (APR FC) na Tuyisenge Jacques (AS Kigali).

Aba bakinnyi bazajya mu mwiherero  ku Cyumweru taliki 21 Kanama 2022 nyuma y’imikino y’umunsi wa mbere wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version