Hagiye Kongera Kwibukwa Imiryango Y’Abatutsi Yazimye

Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni inshingano idakuka ku bayirokotse

Mu Karere ka Ngoma mu mpera za Gicurasi, 2025 hazabera igikorwa cyo kwibuka imiryango y’Abatutsi yazimye, ni ukuvuga ko nta n’umwe mu bari bayigize warokotse.

Tariki 31, Gicurasi, nibwo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’inshuti zabo bazahurira kuri Stade ya Ngoma mu Karere ka Ngoma bibuke iyo miryango mu gikorwa kiri gutegurwa na IBUKA.

IBUKA iteguye iki gikorwa ku nshuro ya mbere kuko cyari gisanzwe gitegurwa n’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri ba Kaminuza barokotse Jenoside witwa GAERG(Groupe des Anciens Etudiants et Elèves Rescapés du Genocide).

Ubwo yagiraga icyo avuga kuri icyo gikorwa kizaba mu minsi micye iri imbere, Depite Christine Muhongayire yatambukije kuri X ubutumwa bugira buti: “ Imiryango yishwe ikazima ni ikimenyetso kigaragaza ko Jenoside yateguwe nk’umugambi ukomeye wo kumara Abatutsi. Turashima Imana ko u Rwanda rwarokowe n’Inkotanyi, tukongera kugira igihugu cyiza cy’amahoro”.

- Kwmamaza -

Depite Muhongayire, muri ubwo butumwa bwe, avugamo amazina y’abo azi bari bagize imiryango yazimye.

Ku rubuga rwa X rwa IBUKA hariho ubutumwa busaba Abanyarwanda bose kuzirikana ko kuzirikana Abatutsi bishwe imiryango yabo ikazima ari inshingano za buri Munyarwanda.

Kuri iyi nshuro bizabera mu Karere ka Ngoma.

Mu mwaka wa 2024 kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi byabereye  mu Karere ka Huye, byitabirwa n’abayobozi mu byiciro bitandukanye kandi hanatangwa ubutumwa bushimangira ko Jenoside itazongera kuba ukundi ndetse ko n’imiryango yazimye izahora yibukwa iteka.

Icyo gihe hari mu ijoro ryo kuwa 01, Kamena 2024.

Muri Huye hamenyekanye imiryango 600 yazimye yari igizwe n’abantu 2,634.

Mbere y’aho ni ukuvuga mu mwaka wa 2023 iki gikorwa cyabereye mu Bugesera, hari tariki 27, Gicurasi.

Imibare ‘y’agateganyo’ y’ibarura ry’imiryango yazimye ryakozwe kuva mu mwaka wa  2009 kugeza muwa 2019, igaragaza ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango 15,593 igizwe n’abantu 68,871 mu Turere 30 twose tw’u Rwanda yazimye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version