Olivier Patrick Nduhungirehe ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Guverinoma y’u Rwanda ari i Brussels mu Bubiligi mu nama ihuza abashinzwe ububanyi n’amahanga muri Afurika na bagenzi babo bo mu Burayi.
I Brussels niho haba icyicaro cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangarije kuri X ko Abaminisitiri bayitabiriye n’amatsinda bayoboye, bazaganira uko Afurika yakomeza umubano ihuriyeho n’Uburayi.
Umwe mu bajyanye na Minisitiri Nduhingirehe ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia no mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe ( Rtd) Major Gen Charles Kalamba.
Baziga uko ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi bwakorana mu buryo burushijeho n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, umubano umaze imyaka 25.
Uyu mubano, muri icyo gihe cyose, waranzwe n’ibibi n’ibyiza ku bihugu bimwe na bimwe mu bigize buri ruhande.
Amateka y’Ubukoloni yabaye kandi azakomeza kuba ikintu gikomeye kizaranga umubano wa Afurika n’Uburayi.
Inama yabereye mu Budage mu mpera z’Ikinyejana cya 19 ikemerezwamo uko Afurika ikwiye gukolonizwa, yabaye intandaro y’ibibazo byinshi byageze ku bari batuye Afurika muri icyo gihe n’abayituye ubu.
I Berlin mu Budage niho yabereye hagati ya 1884 na 1885 iyobowe na Bismarck, irangira ibihugu byari bikomeye mu Burayi bw’icyo gihe byigabanyije Afurika.
Ububiligi, Ubudage, Ubwongereza, Espagne, Ubutaliyani na Portugal nibyo byari bifite ijambo rikomeye mu Burayi bw’icyo gihe kandi no muri iyo nama nibyo byavugaga rikijyana.
Amerika yo yari ihagarariwe ariko ntiyagiye mu byo kwigabanya Afurika.
Ingaruka zo kwigabanya Afurika zabaye nini.
Kwigabanya ibihugu bya Afurika bigakorwa nta nama ababiyobora bagishijwe kandi abari basanzwe ari abavandimwe bagatandukanywa, byatumye havuka ibihugu bifite abaturage basangiye byinshi mu mico ariko batiyumvanamo.
Uko kubatandukanya kwagendanaga no kubatwara ubutaka n’ibiburimo byose.
Abakoloni bakoresheje abantu uburetwa babubyaza umusaruro watundwaga ujyanwa mu Burayi ntiwagirira akamaro kagaragara abenegihugu.
Muri bo abataremeye gukora uko abo bakoloni babishakaga, bakorewe iyicarubozo, urugero rukomeye rukaba ibyo Ububiligi bw’umwami Leopord II bwakoreye abaturage ba Congo yitwaga Congo-Mbiligi kuko wari umutungo bwite w’umwami w’Ababiligi guhera mu mwaka wa 1908 kugeza mu mwaka wa 1960.
Abadage nabo bakoreye abanya Namibia Jenoside, Abongereza bica aba Kikuyu bo muri Kenya n’ahandi n’ahandi.
Aho ibihugu bya Afurika biboneye ubwigenge mu myaka ya 1960 kuzamura, icyari ubukoloni bweruye cyahinduye isura kiba ubukoloni bufifitse, bwarangwaga ahanini n’uko uwayoboraga igihugu cya Afurika yagenwaga n’Abanyaburayi.
Udakoze uko abamushyizeho babishaka, ntiyamaragaho kabiri kuko ingabo zahitaga zimutera coup d’état.
Nibyo byabaye muri Côte d’Ivoire yayoborwaga na Félix Houphouët-Boigny, Senégal yayoborwaga na Léopold Sédar Senghor, u Rwanda rwayoborwaga na Grégoire Kayibanda, Kenya yayoborwaga na Jomo Kenyatta n’ahandi.
Uko ibihe byahitaga ni uko Afurika yarushagaho kuba umugaragu w’Uburayi.
Muri iki gihe ariko, ibintu byahinduye isura aho Leta zunze ubumwe za Amerika, Uburusiya, Ubushinwa, Ubuhinde, Koreya y’Epfo, Ubuyapani…bitangiye gushora muri Afurika.
Abayobozi muri Afurika bamaze igihe bereka Abanyaburayi ko ‘burya atari buno’.
Amahitamo yo gukorana n’ufitiye akamaro igihugu runaka cya Afurika byatumye abayobozi mu bihugu byabo batangira kwereka bagenzi babo bo mu Burayi ko bakwiye kureka kubafata nk’abana.
Niyo mpamvu Mali, Burkina Faso na Niger byibirinduye ubutegetsi bw’Abafaransa bitangira gukorana n’Abarusiya kuko ari bo bibonamo inyungu.
Umubano ku isi y’ubu usigaye ujya aho ushaka, si nka kera aho Abanyaburayi bumvaga ko ari bo bica bagakiza ku isi yose.
Ubanza ari nabyo José Manuel Barroso wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Portugal yashakaga kuvuga ubwo yavugaga ko mu mibanire y’ibihugu muri iki gihe, Abanyaburayi bakwiye kumva ko basangiye n’abandi gupfa no gukora aho kumva ko ‘abo bandi’ babeshejweho nabo’.