Kuri uyu wa Kabiri Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Vital Kamerthe yavuze ko Abadepite bagba gusesengura ingingo zose zikubiye mu masezerano y’amahoro areba igihugu cye n’u Rwanda.
Abivuze mu gihe hasigaye igihe gito ngo Amerika yemeze ayo masezerano kandi asinyirwe mu Biro bya Donald Trump.
Kamerthe yabwiye bagenzi be ko icyo cyifuzo ari icya Perezida Felix Tshisekedi wamusabye ko ibintu byose bireba ubuzima bw’igihugu bikubiye muri ayo masezerano akinozwa bigomba kuganirirwa mu Nteko, ikabitangaho umurongo mbere y’uko Guverinoma ayoboye ibisinya.
Itangazo yagejeje ku bandi bagize inteko, Vital Kamerthe yababwiye ko bakwiye kwicarana bose uko bakabaye bakiga buri dosiye mu buryo burambuye kugira ngo hatazagira ingingo Guverinoma yibeshyaho ikayisinya kandi kuyisinyura byaba bitagishobotse.
Muri ryo handitswemo ko nta kintu Inteko ikwiye kwemeza gifite aho gihuriye no gutakaza ubutaka cyangwa amabuye y’agaciro ya DRC.
Muri iki gihe hari ibiganiro bitatu bigamije ko DRC yatekana kandi ikabana neza n’u Rwanda.
Uretse ibiri guhurizwa hamwe bya EAC na SADC ku buhuza bwa Afurika yunze ubumwe, umuhuza akaba Faure Gnagnisbe, hari ibindi biyobowe na Amerika ku buhuza bwa Qatar bibera i Doha.
Ku ruhande rumwe, DRC iganira na M23 , ku rundi ikaganira n’u Rwanda.