Hagiye Kubakwa Labo Ipima Ubuziranenge Bw’Umwuka Abanyarwanda Bahumeka

Dr. Uwera Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije yafatanyije n’abayobozi muri REMA, RSB n’ikigo gishinzwe kubungabunga amazi mu gusinya amaserano yo kubaka  inzu z’ubushakashatsi zizafasha u Rwanda gukurikirana iby’imihindagurikire y’ikirere n’ingaruka zayo mu gihe kirambye, ikazerekana n’ubuziranenge bw’umwuka Abanyarwanda bahumeka.

Amakuru azava mu bizakorerwa muri izo nzu azafasha inzego kumenya hakiri uko ibintu byifashe no kumenya uko ingaruka zabyo zakumirwa cyangwa zikagabanyirizwa ubukana.

Dr. Uwera Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibidukikije yafatanyije n’abayobozi muri REMA, RSB n’ikigo gishinzwe kubungabunga amazi

Ni laboratwari zifite ibikoresho bifasha mu kubona amakuru atangwa ku mihindagurikire y’ikirere, umwuka abantu bahumeka n’iteganyagihe.

Umuyobozi w’ikigo cy’u Rwanda gitsura ubuziranenge, Murenzi Raymond avuga ko ubufatanye muri uriya mushinga ari ingirakamaro ku mikorere y’ikigo yashinzwe.

- Kwmamaza -

Ati: “RSB irashimira ubufatanye bwa za Minisiteri n’inzego zitandukanye kugira ngo hashyirweho laboratwari zifasha mu kubona ibipimo byizewe. Ibipimo byizewe ni ishingiro ryo kubungabunga ubuzima hakurikiranwa ubuziranenge bw’umwuka duhumeka, kwirinda ibiza n’ingaruka zabyo n’ibindi.”

Avuga ko bizafasha mu guteza imbere ibikorwa bitandukanye by’ubuzima bwa buri munsi, habungwabungwa ibidukikije kandi bikazagira uruhare mu guteza imbere ubushakashatsi bukorwa mu by’imihindagurikire y’ikirere.

Murenzi avuga ko iriya labo ari ikindi kintu kizafasha u Rwanda mu bikorwa bigamije kuzamura ireme ry’ibyo rukora ariko hagikenewe n’ibindi byangombwa ko ibintu birusheho kunoga.

Yakomeje agaragaza ko ubwo hamaze gushyirwaho laboratwari zifasha mu gukurikirana imihindagurikire y’ikirere n’ iteganyagihe ari ngombwa ko hashyirwaho imbaraga mu kwagura ubushobozi bwazo.

Avuga ko hagomba no kuzashyirwaho uburyo bwo gupima no gukomeza gucungira hafi ibipimo by’izuba, gukurikirana ibipimo by’imiyaga no gukurikirana urugero rw’amazi ari mu nyanja, mu nzuzi n’ibiyaga n’ahandi kugira ngo ibipimo bifatwa bishingirweho ibyemezo byo kurinda ubuzima bw’abantu, urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije muri rusange.

Umuyobozi mukuru wungirije wa REMA Faustin Munyazikwiye yashimiye ubufatanye mu nzego n’ibigo bya Leta mu kubungabunga ibidukikije, avuga ko izi laboratwari zizafasha mu gukurikirana ibipimo by’umwuka uhumekwa n’abantu ndetse no gukurikirana ibungabungwa ry’ikiyaga cya Kivu nk’imwe mu nshingano za REMA.

Aimable Gahigi uyobora Rwanda Meteo
Umuyobozi w’ikigo cy’u Rwanda gitsura ubuziranenge, Murenzi Raymond
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version