Hagiye Kwibukwa Abatutsi Bazize Jenoside Bitazwi Aho Baguye

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagasigara bonyine mu muryango bashinze itsinda bise Imena Family ryihaye intego yo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside ariko batigeze bashyingurwa kuko bitazwi aho baguye.

Abo mu Muryango Imena Famiy bashyizeho imvugo yo kwibuka Abatutsi bitazwi aho baguye bise ‘Ndi Ijwi Ryawe Wowe Ntazi Aho Waguye.’

Ku Cyumweru taliki 03, Nyakanga, 2022 nibwo abagize Imena Family bazibuka Abatutsi bitazwi aho baguye.

Bazibukirwa ku rwibutso rwa Kigali ruri  mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

- Advertisement -

Umwe mu banyamuryango ba Imena Family witwa Joseph Rucamumihigo yabwiye Taarifa ko kugira ngo bashinge uriya muryango byatewe n’uko basanze hari Abatutsi batashyinguwe ngo ababo bajye babashyira indabo.

Kuba badashyinguwe byatewe n’uko bitazwi aho baguye.

Ubusanzwe hari indi miryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yibuka  abazize ibintu byihariye urugero nk’abajugunywe mu nzuzi n’imigezi( Dukundane Family), Umuryango GAERG wibuka imiryango y’Abatutsi yazimye n’indi miryango yibuka Abatutsi baguye mu bice runaka by’u Rwanda nk’abaguye Kinazi, ku Mayaga n’ahandi.

Ku rundi ruhande, hari Abatutsi bishwe kugeza n’ubu abantu bakaba batazi aho baguye.

Amwe mu mazina y’Abatutsi batigeze bashyingurwa. Kuyandika bituma batazibagirana

Imiryango myinshi yarazimye hari n’imiryango yarokotsemo umuntu umwe.

Abarikotse  ari umwe umwe, barihuje bakora Imena Family biha intego yo kwibuka Abatutsi bitazwi aho baguye.

Bamwe bakeka ko imiryango yabo yaba ikiriho kuko batigeze babona imibiri yabo ngo bayishyingure mu cyubahiro.

Abanyamuryango ba Imena Family basaba IBUKA na MINUBUMWE ko hazakorwa ibarura ry’Abatutsi bitazwi aho baguye, amazina yabo akandikwa ku mabuye yabugenewe kugira ngo bajye bibukwa.

Amazina yabo kandi ni ngombwa ko yandikwa mu bitabo bisanzwe no mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo batazazima na rimwe.

Mu rwego rwo kugera kuri iyi ngingo, abanyamuryango ba Imena Family bubatse inkuta z’amabuye ku rwibutso rwa Kigali ruri ku rwibutso rwa Gisozi zanditseho amazina y’Abatutsi bazize Jenoside ariko bitazwi aho baguye.

Ahandi barwubatse ni ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo.

Igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bitazwi aho baguye mu mwaka wa 2022 kizabera ku rwibutso rwa Gisozi mu Karere ka Gasabo taliki 03, Nyakanga, 2022.

Guhera saa yine( 10h00am) za mu gitondo.

Joseph Rucamumihigo
Mama Mariya Yohani umwe mu babyeyi bakuru ba Imena Family
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version