CANAL+ Rwanda Na Rayon Sports Bongereye Amasezerano Y’Ubufatanye

Sosiyete icuruza amashusho, CANAL+ Rwanda na Rayon Sports FC bongereye amasezerano y’imikoranire  n’ubufatanye mu bikorwa byo guteza imbere ibikorwa bya buri ruhande.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane taliki 30 Kamena 2022 ku cyicaro cya CANAL+ RWANDA.

Rayon Sports yari ihagarariwe umuyobozi wayo, Uwayezu Jean Fidel, mu gihe ku ruhande rwa CANAL+ Rwanda yari ihagarariwe n’umuyobozi mukuru, Sophie TCHATCHOUA.

N’ubwo hatatangajwe agaciro mu bijyanye n’amafaranga, aya masezerano azamara igihe cy’umwaka ushobora kongerwa kubera ko impande zombi zashimangiye ko biteguye gukorana mu gihe kirekire.

- Advertisement -

Umuyobozi wa CANAL+ Rwanda, Sophie TCHATCHOUA avuga ko gukorana na Rayon Sports bizagirira akamaro   CANAL+ Rwanda.

Avuga ko yizeye nta kabuza ko  no mu myaka iri imbere umusaruro uzakomeza kwiyongera.

Ati: “Twishimiye kongera gukorana na Rayon Sports. CANAL+ Rwanda ifite intego yo guteza imbere siporo mu Rwanda, bityo gukorana n’umuryango wa Gikundiro ni bumwe mu buryo bwo kuzagera kuri iyo ntego. N’ubwo amasezerano ari ay’umwaka umwe, twizeye kuzakomeza gukorana mu gihe kirekire.”

Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel, we yavuze ko bizeye gukomeza gukorana na CANAL+ Rwanda ndetse ashimangira ko nk’ikipe bizeye kuzarushaho gukomeza kuzamura ibikorwa bya kiriya kigo yise  ‘umuterankunga w’ingenzi.’

Ati: “Tuzakomeza kwamamaza ibikorwa bya CANAL+ Rwanda binyuze ku myambaro y’ikipe, ku bibuga bizajya biberaho imikino yacu, ku mbuga nkoranyambaga ndetse tuzajya dutemberana hirya no hino mu gihugu kugira ngo turusheho kubwira abafana ba Rayon Sports ibyiza bya CANAL+ Rwanda.”

Bwa mbere CANAL+ Rwanda na Rayon Sports basinyana amasezerano byari tariki 11/Ugushyingo/2021.

Kuva icyo gihe iyi kipe yambara ikabutura iriho ikirango cya CANAL+ Rwanda mu gihe ku ruhande rwa CANAL+ naho itanga ibikoresho ku bakinnyi n’abandi bakozi bose ba Rayon Sports, birimo ifatabuguzi ry’umwaka ryo kureba amashene yose ya CANAL+ Rwanda.

Uwandika ku rubuga rwa Rayon abaza ibibazo
Edmond Byiringiro ukora mu ishami ry’ubucuruzi rya Canal +Rwanda
Marie Claire Muneza ushinzwe itumanaho muri Canal + Rwanda
Patrick Nemenye ushinzwe ubucuruzi muri Rayon Sports

 

Abayobozi bafashe ifoto y’urwibutso
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version