Hahishuwe Uburyo Rusesabagina Yahaye Ruswa BBC Na VOA

Mu gucukumbura ngo hagaragazwe imikorere ya Paul Rusesabagina yamugejeje ku kugaba ibitero mu Rwanda akoresheje FLN, abashinjacyaha baje gusanga ko hari uburyo yari yarasezeranye n’ibinyamakuru mpuzamahanga kuzamufasha mu gukwiza ibitekerezo bye.

Ni ibimenyetso byakusanyijwe n’Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika(National Public Prosecution Authority) binyuze mu bufatanye n’ubuyobozi bw’u Bubiligi.

Ibyo bimenyetso byerekana ko hari abanyamakuru b’ibitangazamakuru mpuzamahanga bagiranaga ibiganiro na Rusesabagina hamwe n’abo bari bafatanyije.

Ibi biganiro byabaye hagati y’umwaka wa 2018 n’umwaka wa 2019, ubwo FLN ya Rusesabagina yateraga u Rwanda, ikica abaturage mu turere twa Nyaruguru n’ahandi.

- Kwmamaza -

Babicishaga ku ikoranabuhanga rikoresha urubuga rwa WhatsApp.

Abo banyamakuru bakorera Ijwi ry’Amerika, Voice of America (VOA) ishami ry’Ikinyarwanda na BBC Gahuzamiryango.

Igitangaje muri ibi, ni uko mbere y’uko ibiganiro byabo bitambuka kuri radio babanzaga kubyoherereza Rusesabagina n’abakozi be bakabyumva bakabyemeza bikabona gutambuka.

Abanyamakuru n’abanditsi ba biriya binyamakuru bakomeje gukorana na Rusesabagina, baraganira ndetse ibimenyetso byerekana ko ibiganiro byabo byari bishyushye mu minsi yabanjirije ikanakurikira ifatwa rya Callixte Nsabimana wiyise Sankara.

Yafashwe muri Mata, 2019.

Mu nkuru ya KT Press duherutse gukora mu Kinyarwanda,( ni iyi ni iya KT Press) hari handitsemo uburyo umugambi wo kwegeka ku Rwanda ubwicanyi bwakozwe na FLN wacuzwe, ababikoze n’uburyo babikozemo.

Havugwagamo kandi umugore witwa Espérance Mukashema wakoraga nk’umujyanama wa Rusesabagina mu by’itumanaho akaba ari nawe wabahuje n’abanyamakuru ba BBC.

Ubutumwa bwasanzwe muri mudasobwa na telefoni za Rusesabagina bwerekana ko nyuma gato y’ifatwa rya Nsabimana Callixte alias Sankara, habaye ikiganiro hagati ye(Rusesabagina wari wariyise Humura), Mukashema hamwe n’abanyamakuru b’Ijwi ry’Amerika aribo Thomas Kamirindi n’umwanditsi we( Editor) Etienne Karekezi.

Ibigikubiyemo byerekana ko baganiraga uburyo bwiza baza gutangaza ifatwa rya Sankara.

Bemeranyije ko bari bubyite ‘GUSHIMUTWA’.

Muri iki kiganiro hagaragaramo izina rya Appolinaire Nsengiyumva, uko bigaragara uyu akaba yari imboni yabo.

Hari ikindi kiganiro abagenzacyaha n’abashinjacyaha babonye basanga harimo umunyamakuru wa BBC witwa  Ally Yussuf Mugenzi.

Aha baganiraga ku kiganiro Perezida Kagame yari aherutse guha abanyamakuru kivuga ku byerekeye Akarere u Rwanda ruherereyemo n’izindi ngingo zarebaga ubuzima bw’u Rwanda.

Hari ‘chat’ igaragara muri iki kiganiro aho Etienne Karekezi( Editor) wo Ku Ijwi ry’Amerika, aha  MRCD ijwi ritangira inkuru yari yakozwe na Eric Bagiruwubusa ngo babanze bayumve ( abo muri MRCD) hanyuma ize kubona gutambuka.

Bose bameranyije ko ntawe ugomba guhirahira ngo arekure ririya jwi, rirenge groupe yabo.

Mu biganiro byakurikiye ho, itsinda rya Rusesabagina n’abanyamakuru ba VOA bigiye hamwe uko ubutumwa buvuga ku ifatwa rya Sankara bwagombaga gutambuka, bigakorwa mu buryo butari buce igikuba mu barwanyi na FLN.

Nyuma banaganiriye uko hari butangazwe ishyirwaho rya Herman Nsengimana nk’Umuvugizi mushya wa FLN.

Mu rwego rwo kujijisha, bamwe bari barihaye andi mazina.

Rusesabagina yari yariyise Humura n’aho Nsengiyumva[twavuze haruguru] we yari yariyise Pasiteri.

Hamwe haranditse hati: “ Mwaramutse! Nifuzaga ko Humura ampa inama. Niba byashoboka yaza kuba ari we uvugira kuri radio kuko njye[Nsengiyumva, wiyise Pasiteri] ntabishobora bitewe n’aho mperereye.”

Ubu butumwa bwanditswe tariki 20,Mata, saa kumi n’imwe n’iminota mirongo itanu n’ibiri (05:52).

Nsengiyumva uvugwa aha ni umwe mu bayoboke ba MRCD akaba ari n’umunyemari.

Yasabye Rusesabagina kuza kuvugira kuri radio mpuzamahanga kuko we yangaga ko aramutse abikoze, bishobora kumuteranya n’ubuyobozi bw’aho yabaga.

Nyuma Rusesabagina yaje kwemeranya na Nsengiyumva ko ‘ari we’ uri buze kuvugira kuri ziriya radio.

Nsengiyumva yaranditse muri Groupe ati: “ Navuganye na Humura anyemerera ko yameranyije na Espérance ko ari we uri buvugane na Kamirindi.”

Ubundi butumwa bwatambutse tariki 02, Nyakanga, 2019 bwerekana ko hari nomero yandikiye Rusesabagina kugira ngo bagire icyo baganira ku kiganiro Perezida Paul Kagame yari aherutse guha itangazamakuru.

Abagenzacyaha baje gusanga iriya nomero ari iya Ally Yusuf Mugenzi.

Baganiraga ku ngingo Perezida Kagame yari yavuzeho y’uko u Rwanda ruzakomeza gukorana na Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu rwego rwo kurwanya imitwe y’abarwanyi bakorera muri kiriya gihugu bahungabanya n’u Rwanda.

Hongeye kandi kugaragara indi message ya WhatsApp aho Etienne Karekezi wo ku Ijwi ry’Amerika yahaye abo muri MRCD  inkuru yari yakozwe na Eric Bagiruwubusa ngo ‘babanze bacishemo amaso.’

Icyo gihe umwe mu bo muri MRCD nabwo yabujije abari muri ririya groupe kutagira undi basangiza ririya jwi.

Tariki 30, Mata, 2019 hari ubundi butumwa bwagaragaye hagati y’umunyamakuru Ally Yussuf Mugenzi aganira na Rusesabagina ku ngingo yo kumenya aho Nsabimana Callixte  yari aherereye.

Amakuru yabonywe n’abagenzacyaha agaragaza ko ibiganiro byagaragaye hagati ya Rusesabagina na MRCD/FLN atari ibiganiro bisanzwe hagati y’umunyamakuru n’isoko y’amakuru( source) ahubwo ari ikiganiro cy’impande zifitanye imikoranire ya hafi.

Tariki 20, Nzeri, 2021 nibwo urubanza rwa Rusesabagina n’abandi bantu 20 bareganwa ruzasomwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version