Tito Rutaremera Yasubiye Kuri Twitter

Tito Rutaremara yagarutse kuri Twitter nyuma y’igihe kirekire ayivuyeho kubera ko ngo icyo gihe yasanze ‘bahatukanira.’ Yabwiye Taarifa ko agarutse kubera ko yasanze nta kundi yabigenza kuko ari ho ‘isi igeze.’

Rutaremara yatubwiye ati: “ Kera nigeze kuyijyaho igitangira ariko nyuma mpava kubera ko ari ahantu ho gutukana, ndabireka. Ubu ariko ubanza ari ho isi igeze.”

Hon Tito Rutaremara avuga ko yatangiye afolowinga Perezida wa Repubulika Paul Kagame ariko ko ateganya no kuzafolowinga abandi.

Ati: “ Urumva natangirira kuri nde wundi utari we?”

- Advertisement -

Tito Rutaremera usanzwe ari Umuyobozi w’Inama ngishwanama y’Inararibonye z’u Rwanda avuga ko we ubwe ari we uzajya yishyirira amakuru kuri Twitter.

Tito Rutaremara ari kuri Twitter

Ngo ntarasaza cyane k’uburyo yacyenera undi muntu ubimukorera.

Ikindi ngo ni uko nta rundi rubuga akoresha uretse WhatsApp.

Uretse kuba ari umwe mu Banyapolitiki bazwi mu Rwanda, Hon Ruteremara yabaye n’Umuvunyi mukuru akaba azwi no mu gutanga inama zifasha abakiri bato ngo bakunde igihugu cyabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version