Hamas Yashyizeho Undi Muyobozi, Israel Iti: ‘Tuzamuhitana’

Impaka z’iminsi ibiri zaberaga mu murwa mukuru wa Qatar witwa Doha zarangiye abayobozi ba Hamas bemeje ko Sinwar Yahya ari we ugiye kuyiyobora yose uko yakabaye.

Bamwemeje nk’umuyobozi mukuru w’uyu mutwe umaze imyaka myinshi uhanganye na Israel akaba asimbuye Ismael Haniyeh uherutse kwicirwa muri Iran aho yari yagiye mu muhango wo kurahira kwa Perezida wayo.

Sinwar Yahya mu mwaka wa 2017 yigeze kuyobora Hamas yose agikorera muri Gaza ariko aza kuhava ajya kuba muri Qatar.

Umwe mu bayobozi ba Hamas yabwiye BBC ko abayobozi bayo basanze uriya mugabo ari we uzi byinshi kuri Hamas no kuri Israel ku buryo yayobora Hamas igakomeza kuba iteshamutwe kuri Yeruzalemu n’inshuti zayo.

Mbere y’uko Sinwar Yahya yemezwa, hari abandi bari bahatanye ngo bayobore Hamas, ukomeye akaba ari Mohammed Hassan Darwish usanzwe uyobora inana y’ubutegetsi ya Hamas yitwa Shura.

Abatoye Sinwar bavuga ko Israel igiye guhangana n’umugabo udatinya uzafatanya n’igisirikare cya Hamas guhangana nayo.

Bavuga ko Israel isa na wa mugabo Abanyarwanda baciyeho umugani ko ‘yirukanye umugore uguguna igufa akazana urimira bunguri’.

Ngo Haniyeh yari umugabo ushaka ibiganiro  ariko Sinwar we azanywe no guhangana no guca agasuzuguro ka Israel n’inshuti zayo.

Mbere y’uko yicwa, Haniyeh benshi mu bakurikirana ibiri kubera mu Burasirazuba bwo Hagati hagati ya Hamas na Israel n’impande zishyigiye buri ruhande mu zihanganye bavugaga ko ari umuntu ushyira mu gaciro.

Bemeza ko yari umuntu wakwemera kuva ku izima bikaba byaba intandaro y’uko ibiganiro byagera ku musaruro.

Yahya Sinwar we abonwa nk’umuntu ugoye kugonda, akaba umwe muri benshi uyu mutwe ufite.

Asanzwe ari ku rutonde rw’abantu Israel ihigisha uruhindu ku buryo nimuca urwaho izamwivugana.

Inzego zayo z’umutekano zivuga ko yagize uruhare rutaziguye mu gitero cyo ku wa 07, Ukwakira, 2023 cyahitanye abanya Israel 1,200 abandi 251 bakajyanwa bunyago muri Gaza.

N’ikimenyimenyi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wayo witwa Israel Katz yanditse kuri X ati: “ Kwemeza ko Yahya Sinwar ari we uyobora Hamas biduha ubundi burenganzira bwo kumuhiga kurushaho ndetse no gutuma umutwe ayoboye ukurwa ku isi burundu”.

Umuvugizi w’ingabo za Israel witwa Rear Adm Daniel Hagari nawe yavuze ko ingabo ziteguye kuzamukuraho kuko ari umuterabwoba wakoze byinshi ngo azengereze Israel binyuze mu bitero uyu mutwe wayigabyeho mu bihe bitandukanye.

Hagari yabibwiye ikinyamakuru cyo muri Arabie Saoudite kitwa Al-Arabiya.

Bivugwa ko Sinwar aba mu ndake iri mu nzu igeretse inshuro 10 munsi y’ubutaka muri Gaza, ibi bikaba byaremejwe n’Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken mu mezi abiri ashize.

Yahya Sinwar yavutse mu mwaka wa 1962 avukira mu nkambi muri Gaza.

Mu myaka ya 1980 niwe washinze ishami rya Hamas rya gisirikare ryitwa Majd, rikaba ku ikubitiro ryari rigamije guhiga no gukuraho abanya Palestine bakorana mu buryo ubwo ari bwo bwose na Israel.

Israel yamufashe inshuro nyinshi iramufunga ndetse mu mwaka wa 1988 yaje no gukatirwa urwo gupfa ariko aza kurekuranwa n’izindi mfungwa 1,027 Israel yari yarafashe  bikorwa nyuma y’ibiganiro byabaye mu mwaka wa 2011.

Icyo gihe Israel yo yahawe umusirikare wayo witwa Gilad Shalit wari umaze imyaka itanu afunzwe na Hamas.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version