Ingabo Z’u Rwanda Zirwanira Ku Butaka Zarangije Amasomo Ahambaye

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Mubarakh Muganga yaraye ashimiye abasirikare bashya barwanira ku butaka barangije amasomo mu kigo cya gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo.

Umuyobozi w’iki kigo Major General Rutaha nawe yari ahari ndetse na Major General Gumisiriza Wilson ushinzwe ishami rirwanisha ibifaru yari ahari.

Gen Muganga( rwagati), Gumisiriza ibumoso na Rutaha iburyo

Abo basirikare bari bamaze amezi atandatu bahabwa amasomo ahambaye mu kurwanira ku butaka arimo kurasa udahusha( marksmanship), amayeri yo gutega umwanzi igico, kuyobora no kugenzurira ingabo ku rugamba, kurwanisha amaboko no kwitabaza icyo ufite, imyitozo ngororamubiri no kumanukira mu mitaka baje gufasha abarwanira ku butaka.

Beretse abagaba babo ko bize neza
Gen Muganga yahaye ishimwe abitwaye neza kurusha abandi.

Ibi babyita heliborne operations.

Muri uwo muhango, abo basirikare biyeretse abagaba babo bakuru kugira ngo  babone ko iyo bize bitabaye amasigarakicaro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version