Igihombo Giterwa N’Ibyo u Rwanda Rutumiza Hanze Kiyongereye

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, NISR, ivuga ko amafaranga u Rwanda rutanga rutumiza ibintu hanze akomeje kwiyongera ugereranyije n’ibyo rwohereza yo.

Ni igihombo kuko iyo mibare yerekana ko kugeza muri Kamena, 2024 rwakoresheje miliyoni $411.6 ugereranyije nuko byari byifashe mu kwezi nk’uku mu mwaka wa 2023 kuko icyo gihe zari miliyoni $314.5.

Unabibaze mu rwego rw’ukwezi nabwo wabona ko icyo cyuho gihari kuko muri Gicurasi, uyu mwaka ayo mafaranga yari miliyoni $ 362 naho muri Kamena ziba miliyoni $ 411.6.

Agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereje hanze muri Kamena, 2024 kazamutseho 21.2% ugereranyije n’uko byagenze mu kwezi nk’uko mu mwaka wa 2023 kuko byari kuri 0.2%.

- Kwmamaza -

Igihugu u Rwanda rwoherejemo ibyo rukora byinshi kurusha ibindi ni Leta zunze ubumwe z’Abarabu ariko nabwo byagabanutse ku kigero cya 0.4% muri Kamena ni ukuvuga angana na miliyoni $107.68 mu gihe ibyo ryohereje mu Bushinwa nabyo byagabanutse kuri 0.03% ni ukuvuga miliyoni $9.33.

Ku rundi ruhande, ibyo rwoherereje Luxembourg na Amerika byariyongereye bigera kuri 4.08% ni ukuvuga miliyoni $4.55 kuri Luxembourg na 2.85% ni ukuvuga miliyoni  $3.53 ku ruhande rwa Amerika.

Ibyo rwahatumije byariyongereye bigera kuri 0.13% ugereranyije n’uko byari bimeze muri Gicurasi mu mwaka wa 2024 aho byari biri 18.4% ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2023.

Ibihugu u Rwanda rwatumijemo ibintu byinshi kurusha ibindi ni Ubushinwa, Kenya, Ubuhinde, Leta ziyunze z’Abarabu na Tanzania

Mu Bushinwa rwahatumije ibifite agaciro ka miliyoni  $135.22, muri Kenya u Rwanda ruhatumiza ibifite agaciro ka miliyoni $130.44, mu Buhinde ruhatumiza ibifite agaciro ka miliyoni $67.38 na miliyoni $43.81 rwatumije muri Leta ziyunze z’Abarabu.

Kuba u Rwanda rutumiza hanze ibintu byinshi bituma rutakaza amadovize bigatuma ubukungu bwacyo bukomeza kudindira.

Ibyo kandi bituma idolari rikomeza kuzamuka cyane ifaranga ry’u Rwanda rigatakaza agaciro.

Abahanga mu bukungu bavuga ko itakara ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda rizakomeza gutakara igihe cyose ruzaba rugitumiza hanze ibyo rukenera kurusha ibyo rwoherezayo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version