Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hamas Yashyizeho Undi Muyobozi, Israel Iti: ‘Tuzamuhitana’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Hamas Yashyizeho Undi Muyobozi, Israel Iti: ‘Tuzamuhitana’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 August 2024 7:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Impaka z’iminsi ibiri zaberaga mu murwa mukuru wa Qatar witwa Doha zarangiye abayobozi ba Hamas bemeje ko Sinwar Yahya ari we ugiye kuyiyobora yose uko yakabaye.

Bamwemeje nk’umuyobozi mukuru w’uyu mutwe umaze imyaka myinshi uhanganye na Israel akaba asimbuye Ismael Haniyeh uherutse kwicirwa muri Iran aho yari yagiye mu muhango wo kurahira kwa Perezida wayo.

Sinwar Yahya mu mwaka wa 2017 yigeze kuyobora Hamas yose agikorera muri Gaza ariko aza kuhava ajya kuba muri Qatar.

Umwe mu bayobozi ba Hamas yabwiye BBC ko abayobozi bayo basanze uriya mugabo ari we uzi byinshi kuri Hamas no kuri Israel ku buryo yayobora Hamas igakomeza kuba iteshamutwe kuri Yeruzalemu n’inshuti zayo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mbere y’uko Sinwar Yahya yemezwa, hari abandi bari bahatanye ngo bayobore Hamas, ukomeye akaba ari Mohammed Hassan Darwish usanzwe uyobora inana y’ubutegetsi ya Hamas yitwa Shura.

Abatoye Sinwar bavuga ko Israel igiye guhangana n’umugabo udatinya uzafatanya n’igisirikare cya Hamas guhangana nayo.

Bavuga ko Israel isa na wa mugabo Abanyarwanda baciyeho umugani ko ‘yirukanye umugore uguguna igufa akazana urimira bunguri’.

Ngo Haniyeh yari umugabo ushaka ibiganiro  ariko Sinwar we azanywe no guhangana no guca agasuzuguro ka Israel n’inshuti zayo.

Mbere y’uko yicwa, Haniyeh benshi mu bakurikirana ibiri kubera mu Burasirazuba bwo Hagati hagati ya Hamas na Israel n’impande zishyigiye buri ruhande mu zihanganye bavugaga ko ari umuntu ushyira mu gaciro.

- Advertisement -

Bemeza ko yari umuntu wakwemera kuva ku izima bikaba byaba intandaro y’uko ibiganiro byagera ku musaruro.

Yahya Sinwar we abonwa nk’umuntu ugoye kugonda, akaba umwe muri benshi uyu mutwe ufite.

Asanzwe ari ku rutonde rw’abantu Israel ihigisha uruhindu ku buryo nimuca urwaho izamwivugana.

Inzego zayo z’umutekano zivuga ko yagize uruhare rutaziguye mu gitero cyo ku wa 07, Ukwakira, 2023 cyahitanye abanya Israel 1,200 abandi 251 bakajyanwa bunyago muri Gaza.

N’ikimenyimenyi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wayo witwa Israel Katz yanditse kuri X ati: “ Kwemeza ko Yahya Sinwar ari we uyobora Hamas biduha ubundi burenganzira bwo kumuhiga kurushaho ndetse no gutuma umutwe ayoboye ukurwa ku isi burundu”.

Umuvugizi w’ingabo za Israel witwa Rear Adm Daniel Hagari nawe yavuze ko ingabo ziteguye kuzamukuraho kuko ari umuterabwoba wakoze byinshi ngo azengereze Israel binyuze mu bitero uyu mutwe wayigabyeho mu bihe bitandukanye.

Hagari yabibwiye ikinyamakuru cyo muri Arabie Saoudite kitwa Al-Arabiya.

Bivugwa ko Sinwar aba mu ndake iri mu nzu igeretse inshuro 10 munsi y’ubutaka muri Gaza, ibi bikaba byaremejwe n’Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken mu mezi abiri ashize.

Yahya Sinwar yavutse mu mwaka wa 1962 avukira mu nkambi muri Gaza.

Mu myaka ya 1980 niwe washinze ishami rya Hamas rya gisirikare ryitwa Majd, rikaba ku ikubitiro ryari rigamije guhiga no gukuraho abanya Palestine bakorana mu buryo ubwo ari bwo bwose na Israel.

Israel yamufashe inshuro nyinshi iramufunga ndetse mu mwaka wa 1988 yaje no gukatirwa urwo gupfa ariko aza kurekuranwa n’izindi mfungwa 1,027 Israel yari yarafashe  bikorwa nyuma y’ibiganiro byabaye mu mwaka wa 2011.

Icyo gihe Israel yo yahawe umusirikare wayo witwa Gilad Shalit wari umaze imyaka itanu afunzwe na Hamas.

TAGGED:AmerikafeaturedHagariHamasIsraelSinwarUmuyoboziYahya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Igihombo Giterwa N’Ibyo u Rwanda Rutumiza Hanze Kiyongereye
Next Article Ingabo Z’u Rwanda Zirwanira Ku Butaka Zarangije Amasomo Ahambaye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Perezida Wa Guinea Conakry Yaraye Yakiriwe N’Abaturage Be Baba Mu Rwanda

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?