Indege z’intambara za Israel zagabye ibitero muri Gaza birimo n’icyo zagabye kuri nyubako ndende bivugwa ko yakoreragamo radio y’umutwe wa Hamas. Bibaye nyuma y’ibitero bya roquettes Hamas yatangiye kurasa muri Israel guhera kuri uyu wa Gatandatu taliki 07, Ukwakira, 2023.
Inyubako yasenywe n’ibisasu by’indege za Israel yitwa Palestine Tower, radio ya Hamas ikaba yakoreraga mu nzu ya 11 ujya hejuru.
Mu gihe ibitero by’indege za Israel bikomeje, ingabo zayo zirwanira ku butaka nazo ziri gusakirana n’abarwanyi ba Hamas mu Majyapfo ya Israel.
Ubwo kandi ni ko no mu Majyaruguru yayo iri guhangana n’abarwanyi ba Hezbollah.
Ibi byatumye havuka impungenge z’uko intambara ikomeye ishobora kurota kuko hagati aho hari abaturage ba Israel bafashwe bugwate n’abarwanyi ba Hamas barimo abana, abagore n’abageze mu zabukuru.
Birakekwa ko Hamas ishaka ko Israel irekura bamwe mu mfungwa zayo ifite kugira ngo nayo irekure abo baturage bayo.
Minisitiri Benyamini Netanyahu yabwiye abo muri Hamas ko intambara bashoje bazayicuza, nabo bamusubiza ko nta bwoba bamufitiye, ko byose babyiteguye.
Ni intambara ikomeye kuko mu gihe kitageze ku masaha 48, imaze kugwamo abantu 300, barimo abasirikare 26 ba Israel n’abarwanyi ba Hamas ubateganyije hamwe n’abasivili bose hamwe bamaze kuhagwa ari 313.
Abasivili ku mpande zombi bahuye n’akaga kuko abenshi mu bamaze kuhasiga ubuzima ari bo, abandi bakaba barahunze.
Haba muri Gaza no muri Israel ubwoba ni bwinshi kubera ubukana bw’imirwano iri muri iki gice cy’isi kandi mu gihe gito imaze ikaba yahitanye benshi.
Aho iki kibazo kiri gukomerera ni uko Israel itari kurwana na Hamas gusa, ahubwo ihanganye na Hezbollah mu Majyaruguru, iyi ikaba ari umwanzi ukomeye kuko ifashwa na Iran ikayiha missiles nyinshi.
Umwe mu basirikare bakuru ba Israel witwa Rear Adm. Daniel Hagari yabwiye itangazamakuru rwo mu gihugu cye ko intambara ikomeje mu byerekezo byombi, ni ukuvuga Amajyaruguru na Hezbollah n’Amajyepfo na Hamas.
Hagari yavuze ko ingabo z’igihugu cye zizinjira aho umwanzi ari hose zikamwica kandi ngo ni akazi abantu bagomba kwitega mu minsi iri imbere ya vuba.
Hamas nayo ivuga ko iticaye ubusa ahubwo iri kohereza abarwanyi benshi n’ibikoresho mu gace Israel yigaruriye kugira ngo bayihirukane.
Ndetse ngo aho ihera ivuga ko izagera ku ntego ni uko kuri uyu wa Gatandatu yatunguye Israel ubwo abarwanyi bayo binjiraga mu bice yigaruriye bayitunguye.
Mu buryo butari bwarigeze bubaho, abarwanyi ba Hamas bagize batya biroha ku ngabo za Israel zirinda umupaka, baza bagera grenades, baturitsa ibisasu byinshi hanyuma inzira iraboneka ubundi amakamyo arimo abarwanyi arinjira.
Si amakamyo gusa kuko hinjiye na moto zitwaye abarwanyi bafite imbunda zirasa roquettes n’izirasa amasasu menshi icyarimwe.
Umuvugizi w’ingabo za Israel witwa Lt. Col. Richard Hecht yatangaje ko Israel yahuye n’akaga gakomeye ko gupfusha abana, abagore, abagabo, abasaza, mu miryango hagacura imiborogo.
Muri icyo gitero gitunguranye niho Hamas yashoboreye gutwara bunyago abaturage benshi ba Israel
Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu yahise ajya kuri televiziyo y’igihugu avuga ko Israel igiye gukoresha imbaraga zayo zose igasenya Hamas.
Ngo aho bihishe hose cyangwa bafite ibikorwaremezo…bitegure ko bigiye kuba umuyonga.
Yasabye abatuye Gaza bose kuyivamo kuko hagiye gushya.
Ikibazo ni uko uyu mujyi muto w’abantu miliyoni 2.3 ugoswe n’ingabo za Israel k’uburyo kubona aho basohokera bigoye cyane.
Netanyahu yavuze ko iriya ntambara izamara igihe kandi izaba ikomeye.
Haribazwa ikizakurikiraho Israel nitangiza ibitero by’ingabo zirwanira ku butaka kuko byo bisiga byangije byinshi bakanahitana benshi biganjemo abasivili.
Icyakora birashoboka cyane kubera ko kugeza ubu hari batayo 31 z’ingabo za Israel ziri muri biriya bice kandi hari izindi ngabo zigize diviziyo enye nazo ziri hafi aho.
Indi ntambara hagati ya Israel na Palestine ije isanga indi ikomeye hagati y’Uburusiya na Ukraine nayo yazonze isi.