Harakekwa Ruswa Mu Mugambi Wo Kwigarurira Ubutaka Bw’Umupadiri

Urubanza rw’ubutaka bwaguzwe na Padiri Hitimana Josephat wahoze ayobora Kaminuza Gatolika ya Kabgayi rukomeje kubura gica. Yabuguze mu mafaranga ye ariko bwanditswe ku muryango utari uwa leta umaze imyaka hafi icumi usheshwe.

Padiri Hitimana w’imyaka 66 aburana imitungo n’umuryango yashinze mu 2007 witwaga Association Ecole Supérieure de Communication, ESCOM, igizwe n’ibibanza nimero 1294 na 3785. Biherereye mu Kagari ka Nyarurama Umurenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro.

Ku wa 6 Ukuboza 2006 yaguze ubutaka bungana na hegitari esheshatu n’Umurusiya Ratomir Hruska amwishyura amayero 23.000, baza no kugura ubundi bwa hegitari 0.8 yishyuye amayero 15.000.

Ibi bibanza yashakaga kuzabyubakaho amashuri ya ESCOM.

Hagati aho, yiyegereje umwe inkoramutima ze, Hategeka Augustin, wabaye Perefe wa Gitarama nyuma ya Jenoside aba na Meya wa Muhanga kugeza muri Mata 2007, na Ntarwango Ferdinand, ngo bamufashe mu micungire y’umuryango ESCOM.

Ibikorwa byo gutangiza ESCOM byarakomeje. Nyuma, muri 2010, mu bikorwa byo kubaruza ubutaka, Padiri Hitimana yari mu Bufaransa maze agarutse Hategeka amumenyesha ko ubutaka bwe yabubaruje.

Ntabwo byasobanutse uburyo yabumenye n’imbago zabwo ngo ajye kubwandikisha, gusa byari byoroshye kuko Ntarwango Ferdinand babanaga muri ESCOM yari umwe mu basinyiye Padiri Hitimana nk’umugabo ubwo yabuguraga.

Hitimana yaguye mu kantu ibyemezo by’ubutaka bisohotse mu mazina ya ESCOM.

Mu iyandikisha ry’ubutaka, Hategeka nta cyangombwa na kimwe yagaragaje, ahubwo yaje no gusinyira Hitimana kandi nta bubasha bwemewe n’amategeko yahawe bwo gusinyaho.

Hari n’icyemezo cy’agateganyo kimwe cyasohotse mu izina rya Hitimana, ariko bacishamo umurongo bandikaho ESCOM.

Ni igikorwa cyagombaga gutesha agaciro iki cyemezo cy’ubutaka kuko uwabwandikishije atari nyirabwo, ari na we wasinye ku byemezo byabwo mu buryo bw’impapuro mpimbano.

ESCOM yaje guseswa

Muri ESCOM hajemo ubwumvikane buke kugeza ubwo mu 2012 itegeko rishya rigenga imiryango itari iya leta idaharanira inyungu (associations sans but lucrative, asbl) ryasabye ko yongera kwiyandikisha bundi bushya.

Bijyanye n’ubwumvikane buke bwari muri ESCOM, ku wa 29 Ukwakira 2012 ba bantu batatu bakoraniye i Muhanga bemeza ko iseswa burundu.

Nta gikorwa kijyanye n’umuryango bari barakoze. Gusa hari imitungo Padiri yari amaze kugurira ESCOM yitegura gushinga ishuri. Harimo zamudasobwa, isomero n’ibindi.

Muri iyo nama isesa ESCOM, hemejwe ko “imitungo isigaye izashyikirizwa Bureau Social de Development, ikazayikoresha bijyanye n’inshingano ESCOM yari ifite hamwe n’itegeko rigenga uburezi mu Rwanda.” Bureau Social na yo yashinzwe na Hitimana afatanyije n’abandi banyamuryango.

Padiri Hitimana yahaye Hategeka izindi nshingano mu gucunga Bureau Social de Development. Hategeka yaratunguranye atangira guhembera amakimbirane no gutera ubwoba Padiri.

Ntihaciye kabiri Padiri agabwaho igitero bamutwikira n’imodoka ariko ararokoka.

Padiri Hitimana yakomeje gukurikirana ibibazo

Mu 2014 umwe mu bari abakozi ba Padiri Hitimana, Nikuze Edith, yahawe ububasha bwo gukurikirana imitungo yose ya padiri.

Yegereye ikigo gishinzwe ubutaka akigaragariza ibyemezo by’ubugure bya Hitimana ku giti cye, bwakozwe na mbere y’uko ESCOM ibaho.

Umuyobozi mukuru w’icyo kigo Mukamana Esperance yabwiye Taarifa ko nubwo hafashwe icyemezo, ategereje uwazamugaragariza amakosa yakozwe, agakosorwa.

Hagati aho, Taarifa yabashije kumenya ko nta nyandiko n’imwe yigeze igaragaza uburyo ubutaka bwaguzwe na Hitimana ku giti cye bwageze mu maboko ya ESCOM. N’ikigo gishinzwe iby’ubutaka ntagisobanuro gifitiye iki kibazo.

Hategeka yakoresheje inyandiko mpimbano ngo yigwizeho imitungo ya Padiri kandi muri izo harimo amasezerano n’inyandiko yasinyagaho nk’umuyobozi was ESCOM.

Hari n’aho yareze Padiri Hitimana ko hari ubutaka bwa ESCOM buherereye mu Murenge wa Shyogwe muri Muhanga bwamwanditsweho mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nyamara na bwo ni ubutaka Hitimana yaguze kera na ESCOM itarabaho.

Hategeka mu izina rya ESCOM yasabaga urukiko gutesha agaciro icyemezo cy’ubutaka yahawe, undi ariko abwira urukiko ko ESCOM yasheshwe mu 2012 ndetse byemejwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, bityo ko ikirego cyayo kidakwiye kwakirwa.

Hategeka yanabajijwe n’urukiko uwo ari we dore ko na ESCOM atari we wayishinze abura ibisubizo.

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga koko byarangiye rwanzuye ko ikirego kitakirwa, mu cyemezo cyo ku wa 31 Ukwakira 2019 kuko ESCOM itakibaho, binashimangirwa mu bujurire n’Urukiko Rukuru – Urugereko rwa Nyanza – ku wa 10 Ukuboza 2020.

Icyemezo cy’i Muhanga cyashingiweho n’Akagari

Urukiko rukimara gushimangira ko ubusabe bwa ESCOM nta shingiro bufite, ku wa 3 Mutarama 2021 Nikuze yandikiye Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, amusaba ko amakosa yakosorwa Hitimana agasubizwa umutungo we.

Yagaragaje ko ESCOM itabaho mu mategeko, ko ahubwo abayitwaza bagamije inyungu zabo bwite zirimo kuvutsa nyir’umutungo umudendezo we.

Ati “Ndasanga Nyakubahwa Minisitiri mudakwiye kugwa muri uwo mutego w’abo ba rusahurira mu nduru bashaka kwegukana ibyo batavunikiye, mu gihe nyirabyo adahabwa uburenganzira ngo abyikenuze kandi yarabibonye abivunikiye.”

Ku wa 16 Gashyantare 2021 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarurama, Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, Uwingabire Hyacinthe, yandikiye Hategeka amumenyesha ko ikintu ahagaragariye yitirira umutungo afite kitabaho.

Ati “Tubandikiye tubasaba guhagarika ibikorwa byose mwakoreraga muri ubwo butaka kuko ikitwa ESCOM kitakibaho, ndetse ko Hitimana Josaphat ari we ufite uburenganzira ku mutungo we…”

Ntabwo ariko byakemuye ikibazo

Nubwo inzego zagiye zigaragaza ko ESCOM itabaho, Hategeka na we akaba nta burenganzira afite kuri uwo muntungo, ikibazo kijyanye no guhindura ibyemezo by’ubutaka nticyakemutse.

Yanakomeje gukora amasezerano mu izina rya ESCOM ndetse hari inama yakomeje kwitabira ahagarariye ESCOM. Hategeka yigeze no kubeshya ko ibyangombwa byatakaye, atanga itangazo kuri RBA, hanyuma ashaka inyandiko zinasinywaho na noteri kugira ngo abone uko ahabwa ibindi byangwomba by’ubutaka bwa Hitimana. Yarabihawe.

Harakekwa Ruswa

Taarifa yamenye ko harimo ruswa ituma ikibazo gikomeza gukururana aho gukemuka.

Umwe mu bakozi b’Ikigo cy’Ubutaka yasabye uhagarariye Padiri Hitimana amafaranga ngo amufashe kwandika ibaruwa igenewe Minisitiri ufite ubutaka mu nshingano, anabizeza ko igisubizo kizavamo kizaba cyiza, cyane ko ari na we uzagitegura.

Taarifa yabonye ibiganiro hagati y’uwo mukozi n’abahagarariye Hitimana. Higanjemo kwizezwa kubakemurira ikibazo kukiguzi. Twanamenye ko banasabwe kuzatanga igice cy’ubwo butaka kugira ngo bakemurira ikibazo.

Ku ruhande rwa Hategeka, yabwiye Taarifa ko nubwo ESCOM yasheshwe, umutungo ugihari kandi “bashaka” ko ushyikirizwa uwareze (ESCOM ihagarariwe na Hategeka), aho gusubira mu maboko ya Padiri Hitimana. Nta bisobanuro afite ku mpanvu z’uko akoresha impapuro mpimbano m’uburyo butemewe n’amategeko ngo yigwizeho imitungo y’undi muntu.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubutaka Mukamana Esperance yasabye umunyamategeko wacyo Twizeyeyezu Jean Pierre gusobanurira Taarifa impamvu iki kibazo cyakomeje kunanirana.

Tumubajije impanvu ananirwa gutanga ibisobanuro byumvikana asubiza ko Hitimana yajya mu nkiko.

Yavuze ko amakosa icyo kigo gisabwa gukosora ngo ubutaka bwandikwe kuri Padiri Hitimana, aramutse yaranakozwe yabazwa komite z’ubutaka mu kagari buherereyemo. Yananiwe gusobanura impanvu ikigo cy’ubutaka cyatanze ubutaka kititaye kukibazo cy’inyandiko mpimbano zatanzwe na Hategeka atanabifitiye ububasha n’uburenganzira.

Ati “Nibo bakwiye kujya kubibazwa noneho bakisubiraho ku makuru badushyikirije twebwe twashingiyeho.” Kuriwe, amakuru yatanzwe asumba ibyangombwa bya Padiri by’ubugure agaragaza.

Taarifa yabashije kumenya ko ku ifishi y’icyemezo cy’ubutaka cyanditse kuri ESCOM, nta mugereka n’umwe ugaragaza ko ubutaka ari ubwacyo.

Taarifa nanone yabashije kubona inyandiko Minisitiri Mujawamariya yandikiwe n’uhagarariye Padiri yanditseho asaba umuyobozi w’ikigo cy’ubutaka gukemura icyo kibazo burundu kuko ntampanvu yunvikana ituma Padiri adahabwa ubutaka bwe. Siko byakozwe, ahubwo bamwandikiye bamusaba gusubira munkiko.

Padiri Hitimana adatanze icyacumi, ubutaka bwe ashobora kutazabubona.

Share This Article
17 Comments
  • Birababaje kubona abakabaye bakemura ibibabazo byabaturage nkuko babirahirira imbere ya perezida wa republika aribo bahoza mugihirahiro abaturage. ikigo cy’ubutaka gikabije guhohotera abaturage hano hanze abantu barabaye rwose.nibakurikirane abayobozi ndetse nuwo munyanategeko utagira isoni

  • Ariko ibi bintu birababaje nanjye iki kibazo naracyumvise kimaze imyaka myinshi kirangwamo ibibazo bikorwa nabariya bagabo bafatanije ni abakozi b ikigo cy ubutaka, ahubwo ndumva kiriya kigo gifite imikorere udahwitse niba hari ubutaka bwanditse ku kintu kitabaho hakwibazwa niba imisoro y ubwo butaka ibya hehe? Ese burasorerwa ? Ibyo bintu birebwe ari umuturage arenganurwe ari ni igihugu cyinjize imisoro

  • none se ko icyokintu ubutaka bwanditsweho kitabaho bakaba badashaka kubuha nyirabwo urumva hatarimo akantu? abo bayobozi ndabona barikwiba kumanywa yihangu hhhh

  • Taarifa turagukunda amakuru muduha afasha abaturage rekana nibindi binyamakuru bishaka guhishira abayobozi babi

  • Ndumiwe kk kuki iki kigo kudahindura ibi byangombwa nyamara ababishinzwe barebe iyi ruswa kk subwambere ivuzwe muri kiriya kigo gishinzwe Ubutaka.

  • Ariko iki kigo kizagira abakozi bazima batarangwa na ruswa ryari niba umuntu agaragaza ko umutungo aruwe bamuhaye ibyangombwa bye
    Inzego zikurikirane uwo mukozi ashobora kuba abifitemo inyungumu

  • Ubuse hari abantu bagikoresha inyandiko mpimbano muri icyi gihe baba bahari byaba ari ikibazo gikomeye RIB ikurikirane uyu muntu peeee ibirebe neza

  • Ariko nukuri Hari igihe umuntu yumva Ari nkinzozi igihugu cy u rda kizwi nkikihendera ku mategeko ariko abantu nakarengana kugera kuri uru rwego ubuse muri iki kigo ushimzwe gufasha abantu numuntu umwe wica agakiza iyi nkuru iravuga ko iki kibazo kimaze imyaka myinshi mbega akarengane mu gihugu we🤦 uziko umuntu asoma iyi nkuru amarira agashoka neza .abayobozi mu rda bagiyehe?

    • Uyu munyamategeko wo mu kigo cyubutaka ko ari hatari ra!!! Ati ndabandikira kdi nijye uzabasubiza ?!!! Mu kubasubiza ati sibyo, icyo bita ruswa rero!!!!!ubwo nabo bashaka kwambura ubwo butaka ba nyirabwo nabo yabandikiraga ibindi akabalancinga uwamuhaye agatubutse niwe yahaye igisubizo cyiza, gusa birababaje, ubwo se niba icyo kigo cya ESCOM, urukiko rwaremeje ko kitabaho, bazajya mu ruhe rukiko, baburana nande se? Uwo uhagarariye ikitabaho, ni akumiro pe sinzi igihe akarengane kazashirira kuko abagakemuye ibibazo barimitse inda zabo.

  • Ariko nukuri ibi biba biteye kwibaza, uwitwa ngo ni umunyamategeko wikigo niwe uyica, agakuza indonke gusa, hanyuma se ko yari yamaze kubemerera yanabandikiye ibaruwa kdi abizeza ko ariwe bizagarukaho byamugarukaho ngo ntibyuzuye kdi ariwe wabikoze,,hhhhhh buriya yashakaga ruswa ya ba nyirubutaka agaca ninyuma akayaka na bariya bashaka kubuhuguza nyirabwo ,umuhaye nyinshi buriya niwe yumva, niba ntacyo mwamufungiye se urumva yabikoraho iki ubwo nyine yatunganyirije uwamuhaye agatubutse, sinzi niba ibi bizashira mu kigo cyubutaka, niba urukiko rwaremeje ko ESCOM itabaho se bazajya mu rukiko baburane nande? Nuwo uhagarariye ikitabaho? Ubujura buragwira!!!!!!!

  • Uru ni urucabana rwose. Ahubwo njye ndabona ziriya baruwa yarazibandikiye yaramaze kubonana na bariya babahuguza ubutaka kera kuko mu bigaragara arya impande zombi kandi. Ikigo yarakifatiye yagihinduye akarima je yisoromeramo uko yiboneye hejuru y’umushahara aba ahembwa. Ese ubundi ko ndeba imisoro itangwa yanditse kuri Hitimana ntiyandikwe kuri ESCOM yo buriya ibarwa ite? Ari ESCOM ntibaho ari na Hitimana ntiyemerewe ubutaka bee. Icyakora nanjye uru naruca nzi ntarize amategeko ngo injiji mbi burya ni iyize koko babivuze ukuri.

  • Reka nshimire taarifa kuri iyi nkuru ndibaza nkumuntu nka Hategeka wabaye perefe leta ikongera ikamwizera ikamugira Meya ntiyigeze ahembwa narimwe kuburyo ntakintu agira ahubwo akajya guhuguza umuntu wamwizeye gusaza utanduranyije ntacyo bitwara abari hafi ya Hategeka bamugire inama

  • Ariko murebe uburyo koko igihbo Kiza muri Leta kubera abakozi badashobotse ibaze nk umuturage usiragizwa mu nkiko dore ko nazo atari shyashya, abacamanza barahembwa, abakozi b ikigo cy ubutaka kigahembwa, abayobozi bose bagahembwa maze ubundi bakirirwa basiragiza abantu wagira ngo nibyo bahemberwa ngo abaturage bajye birirwa bajujubya inzego zose, ariko ruswa yo ni ikibazo bikomeye aho kugira ngo bakore inshingano zabo dore ko ntako amategeko atabagira ngo buzuze inshingano nukwirirwa barangaguza bashaka indonke, ibi se byo nibiki?

  • Reka nanjye nagize ikibazo nuko bankora bubi ngo abo banyamategeko ngo nibo bayobora si abayobozi yemwe ni mutuze ibyiki kigo tuzageraho tumenye umumaro wacyo ngo abo ba techniciens bayobora ba shebuja nkuko bakoresha za télécommandes ,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version