Kwibuka27: Abantu 66 Bakurikiranyweho Ibyaha By’Ingengabitekerezo Ya Jenoside

Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Thierry B. Murangira

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu 66 mu birego 83 rwakiriye, bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya jenoside, gupfobya no guhakana jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi bifitanye isano nayo.

Ni ibyaha bakekwaho ko bakoze mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuvugizi wa RIB Dr Thierry Murangira yabwiye RBA ko ugereranyije n’umwaka ushize, mu cyumweru nk’iki ibyo byaha byagabanyutse.

Ati “Mu 2017 ibirego byari 114, mu 2018 biragabanyuka biba 72, mu 2019 birazamuka biba 80, mu 2020 byabaye 91, naho uyu mwaka ni 83, urumva ko bigabanyuka.”

- Advertisement -

“Iyo urebye ibirego RIB yakiriye ni 87 kuva tariki 7 Mata kugeza tariki 13, noneho ibyaha byose byakozweho n’ubugenzacyaha tugasanga bifite aho bihuriye n’ingengabitekerezo ya Jenoside ni 83.”

Dr Murangira avuga ko ibi ari ibyaha bishingiye ku magambo, ariko hari n’abagihohotera abacitse ku icumu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version