Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan avuga ko ubwo yabaga Umukuru w’Igihugu, hari bamwe bavugaga ko atazabishobora kuko ari umugore. Yemeza ko ubu amaze kwerekana ko abishoboye kandi ko ibyo akora ari urugero rw’uko n’abagore bayobora bakabishobora.
Yabwiye BBC ati: “ Bamwe bashidikanya ku bushobozi bw’abagore, bagakeka ko tutayobora ngo tube ba Perezida beza. Ni umwe mu babavuguruza.”
Iyo urebye usanga ari we Mukuru w’Igihugu w’umugore muri Afurika kuko uwa Ethiopia we ari uw’icyubahiro kuko akazi kenshi gakorwa na Minisitiri w’Intebe nk’uko Itegeko nshinga ry’aho ribivuga.
Samia Suluhu Hassan avuga ko bamwe mu bo bakorana batiyumvishaga ko azashobora akazi k’Umukuru w’igihugu.
Ati: “ Nyuma baje gutuza ubu ni abakozi beza dukorana mu kazi kanjye ka buri munsi.”
Samia Suluhu w’imyaka 61 y’amavuko yashyizweho kugira ngo ayobore Tanzania nyuma y’uko uwayiyoboraga John Pombe Joseph Magufuli yitabye Imana.
Bivugwa ko yazize indwara y’umutima.
Suluhu Hassan aherutse gusura u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rwasinyiwemo amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye harimo ubucuruzi n’izindi.