Umuyobozi Muri Gakenke Afunzwe Akurikiranyweho Gutema Umugore We

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe Habarurema Jephte hamwe na Habarurema Desiré bakekwaho kugira uruhare mu gukubita no gukomeretsa Mukamusoni Esperance, uyu akaba ari umugore wa Habarurema, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga mu Karere ka Burera, ariko bari batuye mu Murenge wa Rugarama.

Ku Cyumweru tariki 08, Kanama, 2021 nibwo Habarurema Jephte wari ushinzwe irangamimirere mu Murenge wa Cyabingo, Akarere ka Gakenke yatemye mu mutwe umugore we witwa Espérance Mukamusoni.

Iki kibazo cyari kimaze igihe ndetse mu mwaka wa 2018, uriya mugore yari yarigeze kwishinganisha, avuga ko umugabo we amutoteza.

Amakuru Taarifa yabonye avuga ko bombi bageze aho baratandukana ndetse banagabana imitungo.

Mu Cyumweru gishize rero, uriya mugore ngo yagiye gusura umugabo we aho atuye muri Burera nibwo, abaturanyi bumvise atatse baza gutabara basanga yatemwe mu mutwe.

Ku rubuga rwa Polisi handitse ko uriya mugabo yari yarigeze gukora ibya nka kiriya.

Yamutemye mu mutwe. Aha bari bamaze kumudoda

Abafashwe bafunzwe mu gihe iperereza rigikomeje.

Mu mwaka wa 2019, hari undi muyobozi mu Karere ka Musanze watawe muri yombi Urwego rw’Ubugenzacyaha bumurikiranyweho ‘gupfura umugore we’ imisatsi.

Uwo muyobozi yitwaga Augustin Ndabereye

Yari asanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Abayobozi bajya bagaragara mu guhohotera abaturage…

Ni kenshi inzego z’umutekano zifata zikanafunga abayobozi zibakurikiranyeho guhohorera abaturage.

Ubu mu Karere ka Nyagatare hari urubanza Umukuru w’Umudugudu akurikiranyweho rwo gukubita abanyamakuru bari mu kazi.

Nyuma y’ibyo Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi uriya mukuru w’umudugudu witwa Kalisa Sam.

Ibyo guhohotera abaturage biri gukorwa mu gihe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu JMV Gatabazi yari  aherutse kwihaniza abayobozi cyane cyane abo mu nzego z’ibanze ababuza guhohotera abaturage.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version