Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Abatanze Ruswa Muri Serivisi Z’Ubuzima Kubera COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Hari Abatanze Ruswa Muri Serivisi Z’Ubuzima Kubera COVID-19

admin
Last updated: 26 March 2021 6:44 pm
admin
Share
SHARE

Ubushakashatsi buto bwakozwe n’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, bwagaragaje ko kubera ibibazo by’icyorezo cya COVID-19, hari abagiye batanga ruswa kugira ngo babone serivisi kwa muganga.

Bwagarutsweho kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro cyahuje ibihugu by’akarere, harebwa ku ngamba zo guhangana na COVID-19 n’ingaruka zigira ku zindi serivisi z’ubuvuzi.

Habajijwe abantu 762 mu bigo nderabuzima 10 byo mu turere twa Kamonyi, Huye, Kayonza, Musanze na Rubavu.

13% bavuze ko birengagijwe kwa muganga, 2.10% babura umuntu bashakaga, 1.60% basanga batemerewe iyo serivisi naho 0.50% basabwe gutanga ruswa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ingorane zari nyinshi

Umwe mu bayobozi b’ikigo nderabuzima mu Mujyi wa Kigali yavuze ko bamwe mu baforomo hari igihe batabahije kujya ku kazi mu minsi myinshi, kubera ko imidugudu batuyemo yashyizwe muri guma mu rugo.

Ati “Bitewe n’uko bari batuye ahantu hari ibyago byinshi, ntabwo twashatse kubashyira mu byago byo kuba bashobora kwandura ngo natwe baze batwanduze.”

Umwe mu baganga mu karere ka Kamonyi we yavuze ko bitewe n’uko abaganga bamwe baturukaga muri Kigali, muri guma mu rugo ingendo zitashobokaga, ku buryo bamaze igihe badakora kugeza ubwo bafashijwe gutura hafi y’akazi.  

Mu zindi ngorane zagaragajwe harimo ko abaturage bagorwaga no kwaka uruhushya rwo kujya kwa muganga (12.10%) n’abatari bafite amafaranga yo kwishyura serivisi z’ubuzima kubera ko akazi kahagaze (23.60%).

- Advertisement -

Hari n’abataririrwaga bajyayo kubera ikibazo cyo kutagira imodoka zabafasha kugenda, bangana na 35.40%.

Hari abavuze ko batanze ruswa

Transparency International yanabajije niba hari abatswe ruswa kwa muganga, 3% basubiza ko bayitanze, umubare ariko ngo uri hasi kuko mu zindi nzego bari 19.2%.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda Apollinaire Mupiganyi, yavuze ko benshi babaga bashaka kwihutishsa serivisi.

Serivisi zavuzwemo ruswa kurusha izindi ni iz’abari bakeneye koherezwa ku yandi mavuriro (transfer) bangana na 27.80% n’ababaga bagiye gukingiza (8.80%).

Ibibazo bishingiye kuri mituweri

Mupiganyi yavuze ko mu bibazo byagaragaye harimo iby’abakoresha mituweri bagiye babura imiti imwe, bagasabwa kujya kuyishaka muri farumasi zigenga.

Ntabwo byari byoroshye kubera ko byasabaga kugenda n’amaguru muri guma mu rugo.

Aho hakiyongeraho n’ibibazo by’abantu bakoresha mituweri, ariko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi, RSSB, kigatinda kwishyura umugabane cyunganiraho umuturage.

Umwe mu bayobozi b’ibigo nderabuzima mu Karere ka Nyarugenge yavuze ko guhera muri Mutarama kugeza icyo gihe hafi muri Kanama 2020, nta faranga na rimwe cyari cyarabahaye kuri serivisi zose batanze.

Yakomeje ati “Gutinda kutwishyura bibangamira ibikorwa byinshi hano ku kigo nderabuzima harimo n’isuku muri ibi bihe by’icyorezo.”

Hari n’ibyiza byakozwe

Mupiganyi yavuze ko mu batanze ubuhamya harimo abagaragaje ko nk’abafata imiti ya HIV, diyabete cyangwa umuvuduko w’amaraso, muri guma mu rugo bemerewe kwifahisha abandi bantu bayibafatira.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Remera mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko ubusanzwe baha serivisi abantu 3500 bafite HIV/AIDS.

Yagize ati “Byatewe n’uko nta buryo bwari buhari bwo gukora ingendo ku buryo murwayi atari kubasha kugera ku kigo nderabuzima.”

Banemerewe ko umuntu ashobora gufata imiti ashobora gukoresha amezi abiri.

Iyo raporo isaba Leta ko mu guhangana n’icyorezo, ikwiye kujya itekereza no ku buryo bwafasha abaturage mu ngendo igihe bakeneye serivisi z’ubuzima.

Yakomeje iti “Minisiteri y’ubuzima ikwiye gushyiraho uburyo bwatuma umubare w’abakora ku bigo nderabuzima wongerwa, kugira ngo ubashe guhaza abarwayi babigana. Abakora mu nzego z’ubuzima bakwiye koroherezwa kuba hafi y’aho bakora by’umwihariko mu bihe bya guma mu rugo.”

Banasabye RSSB kujya yihutira kwishyura ibitaro ku nyemezabwishyu z’abakoresha ubwisungane mu kwivuza.

Leta ikomeje gukingira COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko harimo gukorwa ku buryo izindi ndwara zikomeza kuvurwa, bidakomwe mu nkokora n’ingamba zo kurwanya COVID-19.

Mu ngamba harimo no gukingira COVID-19 nibura 60% by’abaturarwanda (7.832.799) bitarenze umwaka wa 2022. Kugeza ku wa Kane hari hamaze gukingirwa 348.926.

Hari icyizere ko uyu mwaka uzarangira hakingiwe 30% (3.895.826), ndetse bashobora kuzagera kuri 50% nibigenda neza.

TAGGED:COVID-19featuredTransparency International Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kenya Yashyize Imijyi Itanu Mu Kato Kubera COVID-19
Next Article Ingingo Zikomeye Zigize Raporo Nshya Ku Ruhare Rw’u Bufaransa Muri Jenoside
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?