Faustin Archange Touadéra, uyobora Repubulika ya Centrafrique yabwitse Umunyarwakazi Valentine Rugwabiza umudari w’icyubahiro wo kumushimira umurava yagize ubwo yari Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, mu Bikorwa byo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu (MINUSCA).
Iryo shimwe Rugwabiza arihawe nyuma y’imyaka ine n’igic yari amaze muri izo nshingano ayobora ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro muri iki gihugu kigeze kuvugwamo ubwicanyi bukomeye hagati y’abitwaga Seleka n’abitwaga Anti Balaka.
Mu gihe yamaze muri iyi mirimo Rugwabiza yagize uruhare mu isinywa ry’amahoro ryakozwe n’imitwe 11 muri 14 yari imaze igihe ishyamiranye.
Ni amasezerano y’amahoro n’ubwiyunge kandi hari indi mitwe ibiri, UPC na 3R, imaze gutera intambwe mu kurambika intwaro hasi.
Mu kiganiro aherutse guha abanyamakuru, Rugwabiza yavuze ko kuva muri Nyakanga 2025 kugeza ku wa 20 Ukwakira 2026, abarwanyi barenga 1900 bo muri iyi mitwe bashyize intwaro hasi bagana inzira y’amahoro.
Ati “Ubu hakenewe kwihutisha gufasha abarambitse intwaro kongera kugira imibereho no gusubira mu buzima busanzwe, kugira ngo bashobore kubugumamo kandi ibyago byo kongera kwishora mu bugizi bwa nabi bibashiremo.”
Yavuze ko Leta yanageze mu duce yari imaze igihe itageramo harimo agace ka Zangba kari kamaze imyaka kagenzurwa na UPC.
Yanagarutse ku matora yo mu 2025 no mu 2026 yabaye mu turere twose uko ari 85, arimo ay’inzego z’ibanze yari abaye bwa mbere kuva mu 1988.
Valentine Rugwabiza yatangiye kuyobora MINUSCA muri Mata 2022, asimbuye Umunya-Sénégal Mankeur Ndiaye.
Kuwa Mbere italiki 30, Ugushyingo, 2026 nibwo inshingano ze muri kiriya gihugu zizaba zirangiye, azisigire Mohamed Ag Ayoya uzazitangira ku wa 1 Ukuboza 2026.

