Padiri Yirukanywe Mu Nshingano Kuko Ashaka Kuba Perezida W’u Burundi

Peter Taarifa
1 Min Read

Arikiyepisikopi wa Bujumbura Musenyeri Banshimiyubusa Gervais yafashe icyemezo cyo kwirukana Padiri Abeli Nduwimana uherutse kwiyemeza kujya muri politiki.

Uyu mugabo aherutse gutanga kandidatire yo kuba Perezida w’u Burundi.

Musenyeri Banshimiyubusa aherutse gusohora itangazo avuga ko Padiri Abeli nta nshingano acyemerewe gukora, haba gutanga amasakaramentu cyangwa kwigisha inyigisho za Litulijiya.

Aha yari yaje gutanga kandidatire yo kuzayobora u Burundi.

Icyemezo cyo kumwambura izo nshingano cyafashwe nyuma y’uko ibyo uwo mupadiri ashaka gukora bidashobora kubangikanywa n’inshingano za Kiliziya gatulika.

Igisigaye ni ugushyikiriza Papa idosiye ya Padiri Abeli Nduwimana akaba ari we wenyine uzafata icyemezo kidakuka kirebana nawe.

Musenyeri Banshimiyubusa Gervais

Muri iyo baruwa kandi handitsemo ko uwo musaseridoti yari yaragiriwe inama kenshi ntiyazumva, ahubwo amaramariza kuba umunyapolitiki ufite intego yo kuzayobora u Burundi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *