Hari Ba Ambasaderi B’u Rwanda Bafite Imodoka Zishaje

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Biruta Vincent yabwiye Abadepite n’izindi nzego by’umwihariko izishinzwe ingengo y’imari ko kimwe mu bibazo Minisiteri ayoboye ifite  kandi bikeneye ingengo y’imari mu buryo bwihutirwa harimo n’imodoka za ba Ambasaderi ‘zishaje’.

Biruta yabwiye intumwa za rubanda ko  Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ikeneye miliyoni Frw 500 zo kugura imodoka zo gusimbuza izishaje zikoreshwa na ba Ambasaderi bahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandatu(6).

Minisitiri Biruta n’itsinda yari ayoboyem babigarutseho mu biganiro bagiranye n’Abadepite ba Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu ku ngengo y’imari izakoreshwa mu 2023/24.

Umwaka ushize w’ingengo y’imari(2022/2023)  Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yakoresheje Miliyari Frw 22,9 ariko muri uyu mwaka( 2023/2024) irashaka miliyari Frw 23,2.

- Advertisement -

Igitangaje ni uko za Ambasade( zicungwa na Minisiteri Biruta ayobora) zagenewe miliyari Frw 44,9.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yavuze ko za Ambasade zikeneye imodoka nshya ari iy’u Rwanda i Dar Es Salaam, i Addis Ababa, i  Moscow, i Cairo, i  Paris n’i Londres.

Minisitiri Biruta ati: ‘‘Twari twabaze dusanga nibura tubonye miliyoni 500 Frw. Ni ahantu baba bafite imodoka usanga zishaje zisigaye zitwara amafaranga aruta n’ayo wajya wishyura ku mwaka uramutse wikopesheje imodoka.”

Avuga ko ibyo kwishyura imodoka ku mwaka byaba ari ugupfusha ubusa amafaranga  kandi bishobora ‘gutera ipfunwe’ rimwe na rimwe.

Yibaza ipfunwe n’ikimwaro byagera kuri Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu rukana imodoka iramutse imupfiriyeho!

Impungenge za Minisiteri y’ububanyi n’amahanga zahawe ishingiro ndetse bigarukwaho n’Abadepite barimo Visi Perezida wa Komisiyo Ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta, Uwineza Béline.

Hon Uwineza ati: “Twaba duhisemo ikitari cyiza duhisemo gukomezanya imodoka zimeze gutyo […] Usibye ko bitatanga isura nziza ku gihugu kuba umuntu yakoresha imodoka ishaje, ariko no guhora usanisha imodoka bigaragara ko ari uguhendesha Leta”.

Depite Rwaka Pierre Claver nawe yagiz ati ‘‘Ntabwo bikwiye ko Ambasaderi wacu yagera imbere imodoka ikamupfiraho bikaba ngombwa ko atega tagisi, niba ari ‘lift’ ntiyapfa kuyibona”.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ingengo y’Imari muri Minecofin,

Rehema Namutebe ushinzwe ingengo y’imari muri MINECOFIN yavuze ko nabo babona ko imodoka za ba Ambasaderi zihutirwa.

Ati: “Biteye inkeke kubona abakozi bacu bari mu bihugu hirya no hino ariko bakaba bafite ibibazo nk’ibyo. Twarabiganiriye, turimo kubisuzuma kugira ngo turebe icyo twakora”.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane isanga imodoka zibonetse zafasha ba Ambasaderi mu kazi kabo kandi bigatanga isura nziza ku Rwanda mu bijyanye na Dipolomasi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version