Brazil: Hadutse Ibicurane By’Ibiguruka

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ya Brazil yatangaje ko hadutse ibicurane by’ibiguruka ariko ko kugeza ubu biri mu nyoni z’agasozi. Ibi bicurane birandura cyane, abahanga bakaba barabihaye izina ryaHighly Pathogenic Avian Influenza (HPAI).

Brazil ni icyo gihugu cya mbere ku isi cyoherereza amahanga inyama z’ibikomoka ku biguruka  ni ukuvuga inkoko, dindon, imbata n’ibishuhe.

Kuri uyu wa Mbere taliki 15, Gicurasi, 2023 nibwo abayobozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi batangaje ko hari inshuro ebyiri babonyemo ibiguruka byo mu gasozi byishwe na biriya bicurane.

Ibicurane by’ibiguruka bica hafi ibiguruka byose byafashwe.

- Advertisement -

Urupfu rw’ibiguruka rugira ingaruka ku musaruro kubera ko ibiguruka bigira uruhare rufatika mu kubangurira ibimera bitanga ibiribwa ku bantu no ku matungo.

Ikigo mpuzamahanga cy’ubucuruzi, WEF, kivuga ko Brazil itanga inyama nyinshi z’ibikomoka ku biguruka zicuruzwa ku isoko mpuzamahanga kurusha ikindi gihugu icyo ari cyo cyose.

Mu mwaka wa 2022, izi nyama ziyongereyeho 27%, bituma Brazil ihasarurira miliyari $9.76.

Uyu musaruro waterwaga ahanini n’uko nta bicurane by’ibiguruka byaherukaga kuvugwa muri kiriya gihugu cya Lula Da Silva.

Brazil niyo ya mbere igurisha ibikomoka ku biguruka byinshi ku isi. Na n’ubu iracyari iya mbere.

Guverinoma ya Brazil yatangaje ko yashyizeho uburyo bwo gukurikiranira hafi ibya biriya bicurane kugira bidakwira n’ahandi, ndetse bikaba byagera no mu biguruka byororwa n’abaturage.

Umuyobozi w’ikigo cya Brazil kigurisha ibikomoka ku biguruka byororwa witwa Miguel Gularte avuga ko we n’abakozi be bamaze kwitegura iby’iriya ndwara, ubu bikwije ku miti n’ibindi byabafasha guhangana nayo.

Ikigo ayobora kitwa BRF kikaba ari cyo cya mbere gikora buriya bucuruzi kurusha ibindi ku isi.

Ibihugu Brazil yoherereza ibikomoka ku biguruka ni Ubushinwa, Ubuyapani, Afurika y’Epfo na Arabie Saoudite.

Reuters yanditse ko abahanga ba OMS/WHO bavuga ko n’ubwo biriya bicurane bishobora kuva ku biguruka bikanduza abantu, ariko ibyo bishoboka gake cyane.

Abahanga mu bucuzi bahaye ibi bicurane izina rya  H5N1.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version