UN Iri Guhugura Abapolisi B’u Rwanda

Mu Kigo gitoza abapolisi kiri mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana haraye hatangijwe amahugurwa agenewe abapolisi 20 bazahugura bagenzi babo bitegura kujya kugarura amahoro hirya no hino ku isi.

Umuyobozi w’iri shuri witwa Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yashimye ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’ishami rya UN rishizwe amahugurwa ryitwa  UNITAR.

CP Niyonshuti yagize ati: “Polisi y’u Rwanda ishyira imbere amahugurwa nk’inkingi ikomeye yo kubaka ubushobozi mu rwego rwo guhangana n’ibyaha  byugarije isi ya none haba mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu mu gihe rwitabajwe”.

Avuga ko guhangana n’ibyo bibazo by’umutekano bisaba abarimu bafite ubumenyi n’ubushobozi buhagije kugira ngo abakora muri uru rwego badasigara inyuma.

- Advertisement -

Elaine Maisonneuve wari uhagarariye ishami rya UN rishinzwe amahugurwa yavuze ko bafite intego yo kuzamura urwego rw’ubumenyi n’ubushobozi rw’abacunga umutekano kugira ngo babashe guhangana n’ibihungabanya umutekano.

Abapolisi bari guhabwa amahugurwa kugira ngo nabo bazahugure bagenzi babo bazayobora abandi mu kugarura amahoro aho yabuze no kuyarinda

Avuga ko ‘muri iki gihe’ birushaho biri kwiyongera byiyongera hirya no hino ku isi kandi bikorwa mu buryo butari bumenyerewe kubera ko n’ikoranabuhanga bikoranwa nayryo ryicara rihinduka.

Maisonneuve ati: “Aboherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bagomba kubanza guhugurwa neza, bigakorwa n’abarimu babifitiye ubushobozi kugira ngo babashe kuzuza neza inshingano zabo. Ni muri urwo rwego hateguwe aya mahugurwa kugira ngo iyo ntego izagerweho.”

U Rwanda rwohereje abapolisi mu bihugu bitandukanye.

Rufite amatsinda ane y’abapolisi muri Repubulika ya Centrafrique n’abiri muri Sudani y’Epfo.

Muri ibyo bihugu kandi, u Rwanda ruhafite  abapolisi bakora nk’abajyanama (IPOs) n’abari mu myanya y’ubuyobozi barimo Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu uyobora Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) na ACP Felly Bahizi Rutagerura ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo ( UNMISS).

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version