Hari Gusuzumwa Ko u Rwanda Rwiteguye Kwakira Irushanwa Mpuzamahanga Rya Handball

Dr. Adolphe Aremou Mansourou uyobora Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Handball muri Afurika (CAHB) ari mu Rwanda, Yazinduwe no kugenzura niba iki gihugu kiri kwitegura neza kuzakira imikino y’Igikombe cya Afurika izaba mu mwaka utaha wa 2026.

Perezida w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND), Twahirwa Alfred niwe wamwakiriye amubwira aho iyo myiteguro igeze.

Niba nta gihindutse ku ngengabihe ya ririya rushanwa, biteganyijwe ko rizatangira tariki 16 rirangire tariki 31, Mutarama, 2026.

Twahirwa yeretse uriya muyobozi ibibuga bya Handball biri muri BK Arena, inyubako imaze kwamamara muri Afurika kubera gukinirwamo imikino y’amaboko itandukanye.

- Kwmamaza -

Yamutembereje no muri Stade Nto ya Remera(Petit Stade), ikaba nayo ahantu heza ho gukinira imikino nka Handball.

Dr. Adolphe Aremou Mansourou yaganiriye kandi n’abakinira ikipe y’igihugu ya Handball batarengeje imyaka 20.

Ikipe y’u Rwanda ya Handball kandi iri kwitegura kuzahagararira Afurika mu irushanwa mpuzamigabane ya ‘IHF Trophy/Intercontinental Phase’, izabera i Kosovo hagati y’itariki ya 12 kugeza ku ya 16, Werurwe,  2025.

U Rwanda rwahawe kwakira Igikombe cya Afurika cy’abakuze nyuma y’uko ruteguye Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20 ndetse n’icy’Abatarengeje 18 mu mwaka wa  2022 bikagenda neza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version