Muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Siyansi, ubumenyi n’ikoranabuhanga, niho Minisiteri y’uburezi yasanze hakwiye gutangirizwa isuzuma ry’uburyo ibyumba by’ubushakashatsi bita laboratwari bikora no kureba niba byujuje ibikenewe.
Hanagamijwe kandi kureba niba ibihigirwa bituma ireme ry’uburezi rizamuka, aho kugira ngo habe ahantu ha baringa, abanyeshuri basa n’aho batakariza umwanya.
Minisiteri y’uburezi yemeza ko no mu zindi Kaminuza hazakorwa isuzuma nk’iryo mu rwego rwo kureba niba ibizikorerwamo byujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga ngo bigirire umunyeshuri akamaro, azarangize kwiga ari ingirakamaro ku gihugu.
Minisitiri Joseph Nsengimana agira ati: “Icyo dushaka ni ukuzamura ubushobozi bw’ibi byumba, bikagira ibikoresho byose bakenewe noneho abanyeshuri igihe bazaba basohoka muri Kaminuza bazajye ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi buhagije.”
Nyuma yo gusuzuma uko byifashe mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, Minisitiri Nsengimana yavuze ko hasanze ibyumba n’ibikoresho bibirimo bitanga icyizere.
Hazarebwa niba amafaranga yishyurwa Kaminuza ajyanye n’ireme zitanga
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) Dr. Kadozi Edouard avuga ko bateganya gukora inyigo ngo barebe koko niba amafaranga asabwa umunyeshuri muri kaminuza ahwanye n’amasomo akenewe ku isoko.
Kadozi avuga ko iri suzuma rigamije kureba niba amasomo umunyeshuri ahabwa anganya uburemere n’amafaranga yishyura, hirindwa ko yahendwa kandi akazasohoka mu ishuri nta kinini arivanyemo.
Raporo ya MINEDUC igaragaza ko muri iki gihe abiga Kaminuza, amashuri makuru n’ay’ubumenyi ngiro ari abantu 153,310 mu gihe bahoze ari abantu 130,474 mu myaka mike ishize.
Ibyo byerekana inyongera ya 17,5%.
Kaminuza zose zaba izigenga cyangwa iza Leta zirebwa n’iri suzuma. Mu Rwanda, umubare wa Kaminuza urahinduka bitewe n’uko zihora zivuka cyangwa imitegekere yazo.
Amakuru ya vuba aha avuga ko mu gihugu hari Kaminuza 19 zemewe, zikabamo iza Leta n’izigenga.
Iyo ubariyemo n’andi mashuri makuru, umubare w’ibigo by’amashuri makuru ushobora kurenga 30, ariko iyo wibanze kuri “kaminuza zuzuye” (universities accredited), akenshi havugwa Kaminuza 19.

