Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Ibiganiro Ku Mubano Urambye Wa Israel Na Syria
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Hari Ibiganiro Ku Mubano Urambye Wa Israel Na Syria

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 May 2025 4:08 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Amabendera y'ibihugu byombi.
SHARE

Abayobozi mu bubanyi n’amahanga ba Israel na Syria baherutse kwicarana baganira uko hakwirindwa ko umwiryane umaze igihe hagati y’impande zombi uramba.

Abantu batanu bakurikiye uko byagenze, bavuga ko iyi ari intambwe itewe nyuma y’uko Donald Trump ahuye na Perezida wa Syria mu ruzinduko aherutsemo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Yasuye Arabie Saoudite, Qatar na Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Mu bubanyi n’amahanga bwo mu Karere Israel na Syria biherereyemo iki ni ikintu gikomeye kibaye hagati ya Yeruzalemu na Damascus kuko ibi bihugu byamaze igihe bidacana uwaka cyane cyane ubwo Syria yategekwaga na Assad.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Amerika ivuga ko Israel igomba kurekera aho kurasa muri Syria ariko nayo ikemera kuyoboka Politiki ishyigikiwe na Washington na Yeruzalemu.

Impande zombi kandi zimaze iminsi zarashyizeho amatsinda mato akorera [mu gikari] aganira ku ngingo z’uburyo ibyatandukanyaga ibihugu byombi byakurwaho.

Uhagarariye Israel muri Amerika Dr. Yechiel (Michael) Leiter  aherutse kuvuga ko Syria iri mu nzira nziza zo kubana neza na Israel kurusha uko bimeze kuri Arabie Saoudite.

Kuva aho umurwanyi witwa Hayat Tahrir al-Sham ahirikiye ku butegetsi  Bashar al-Assad mu Ukuboza, 2025, akaba Perezida biragaragara ko Syria iri mu nzira yo gusinya amasezerano bita Abraham Accords yemerera igihugu cyose cy’Abarabu kibishaka kuba inshuti ya Israel ubundi Amerika ikakigororera.

Muri ibi biganiro, Syria ihagarariwe n’umwe mu bahanga mu by’umutekano witwa Ahmad al-Dalati usanzwe uyobora Intara ya  Quneitra ituranye n’ibitwa bya Golan bigabanya ibihugu byombi.

- Advertisement -

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters bivuga ko nta makuru bifite ku muntu uhagarariye Israel muri ibyo biganiro.

The Jerusalem Post yanditse ko nta bisobanuro bahawe n’uruhande rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Israel ngo rubabwire uko ibintu byifashe.

Abasomyi bamenye ko kuva mu mwaka wa 1967 ubwo Israel yarwanaga n’ibihugu by’Abarabu ikabitsinda, yaje gufata ibitwa bya Golan irabyigarurira kuva icyo gihe kugeza n’ubu.

Nyuma y’uko Assad avuye ku butegetsi, Israel yahise itangira kurasa ahantu hose muri Syria yari izi ko habitswe intwaro mu rwego rwo guca intege igisirikare cyayo ngo kitazazikoresha.

Ni intwaro zasizwe na Assad.

I Yeruzalemu kandi bakomeje kuganira na Washington ngo ikerereze amatora yo gushyiraho uburyo igihugu cyayoborwa cyangwa ubundi buyobozi buhamye bityo igihugu kibure abita ku buzima bwacyo.

TAGGED:IbiganiroIsraelSyriaUmubano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abajyanama B’Ubuzima Bagiye Gukoresha Ubwenge Buhangano Mu Kazi
Next Article Uhumeka Inshuro 20,000 Ku Munsi-Ariko Se Ubikora Neza?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Musk Yavuye Mu Nshingano Yahawe Na Trump

RDB Yagize Icyo Ivuga Ku Ntambara Ya DRC

Umwanditsi Ukomeye Ngũgĩ wa Thiong’o Yapfuye

U Rwanda Rugiye Kubaka Uruganda Rubyaza Izuba Amashanyarazi Ya Mega Watt 30

Umwami W’Ubwongereza Atinya Ko Canada Izomekwa Kuri Amerika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mu Buyobozi Bw’Intara Harimo Urunturuntu-Tshisekedi

M23 Irasaba Uburundi Gucyura Ingabo Zabwo Inzira Zikigendwa

Abajyanama B’Ubuzima Bagiye Gukoresha Ubwenge Buhangano Mu Kazi

Jeannette Kagame Arahemba Abakobwa Batsinze Neza Ibizamini Bya Leta

RDF Iri Kubaka Igisirikare Cya Mozambique Kirwanira Ku Butaka

You Might Also Like

Mu mahangaUbutabera

DRC: Hari Ubwumvikane Buke Hagati Ya Minisitiri W’Ubutabera N’Umushinjacyaha Mukuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

DRC Irataka Ko Impunzi Z’Abanya Centrafrique Zinjira Ku Bwinshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Abanyamahanga Biga Muri Harvard Bareze Leta Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?