Kicukiro: Akarere Ka Mbere Gafite Abaturage Bakoresha ‘Irembo’ Kurusha Abandi

Raporo ngarukakwezi itangwa na Irembo igaragaza ko Akarere ka Kicukiro kaza imbere  mu myaka itatu ishize mu kugira abaturage basobanukiwe n’ikoranabuhanga kurusha abandi mu Rwanda.

Ibi ngo bigaragarira ku ngingo y’ukuntu ari bo bisabira serivisi z’iki kigo batitabaje aba “Agents” binyuze muri gahunda ya “Byikorere”.

Urutonde rwa Irembo rugaragaza ko Kicukiro ikurikirwa na Nyarugenge, hagataho Akarere ka Gasabo.

Mu Turere tutari utw’Umujyi wa Kigali, Huye iza ku mwanya wa mbere igakurikirwa na Nyaruguru, Gisagara, Nyamasheke, Nyabihu, Rusizi na Rulindo ya 10.

- Kwmamaza -

22.66% by’abatuye Kicukiro baka serivisi z’Irembo babyikoreye mu gihe aba nyuma mu gukoresha ikoranabuhanga cyane cyane muri izi gahunda zo kwisabira serivisi ari abatuye Akarere ka Ngoma bafite 3.49% mu gihe abo muri Gakenke bafite 4.60% nabo bakabanzirizwa n’abo muri Rutsiro bafite 4.79%.

Uko uturere dukurikirana muri Byikorere ku Irembo

Irembo ni ikigo cyashyiriweho guha Abanyarwanda uburyo bwo kugeza ibibazo byabo ku nzego za Leta bakoresheje mudasobwa cyangwa telefoni zigendanwa.

Umuyobozi w’iki kigo gikorera i Nyarutarama muri Gasabo witwa Bimpe yigeze kuvuga ko mu gihe gito kiri imbere bazongera serivisi zakirwa ku Irembo kugira ngo byorohereze abantu mu mikoranire n’inzego no kuzigezaho ibibazo n’ibitekerezo byabo.

Uretse kuba Akarere ka Kicukiro ari ko gafite abantu bazi ikoranabuhanga kurusha abantu ku buryo bisabira serivisi ku Irembo batitabaje cybercafés, aka karere ni ko gafite abakene bake, kakagira abaturage benshi bafite amashanyarazi( ibi kabihuriyaho na Nyaruguru) kandi n’abana bako barwaye indwara ziterwa n’imirire mibi ni bake kurusha ahandi mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version