Hari Ikintu Shaddy Boo ‘Afite Ku Mubiri’ Gikurura Platini, i Dubai ‘Yamwishyuye’ Arenga 1000$

Umuhanzi Nemeye Platini avuga ko hari ikintu icyamamare Shaddy Boo afite kimukurura. Ntiyatangaje icyo aricyo ariko avuga ko kiri ku mubiri wa Shaddy Boo. Yabitangaje nyuma y’indirimbo  aherutse gutangariza abafana be igaragaramo Shaddy Boo. Yayise Helena.

Amakuru dufite avuga ko yaba yarayitanzeho agera ku 3500 $.

Nyirubwite[ Platini] yanze kugira icyo abitubwiraho, avuga ko ari ‘ibanga ry’akazi.’

Ku byerekeye amafaranga yaba yarishyuye Shaddy Boo ntitwayamenye ariko uyu mukobwa yigeze kuvuga ko nta muntu yajya mu ndirimbo ye atamwishyuye hejuru ya 1000$.

- Advertisement -

Uwafashije Platini gukora iriya ndirimbo( director) we yatubwiye ko yishyuwe arenga 2000$.

Shaddy Boo na Platini bari bamaze iminsi runaka i Dubai muri Leta ziyunze z’Abarabu bari gukora Helena hamwe  n’indi ndirimbo izasohoka mu minsi iri imbere.

Platini kandi yari yajyanye n’abandi bakobwa 10[Shaddy Boo akaba uwa 11] kugira ngo bazabyine mu ndirimbo ebyiri yagombaga kuhakorera.

Igihe cyose bamaranye bari Dubai ngo hari byinshi yabonye kuri Shaddy Boo atari asanzwe amuziho.

Ati “Nabonye ari umunyarugwiro kandi ikintu akunda ku isi ni abana be kuko abavuga buri munota.”

Mbere y’uko abantu bamenya ko Shaddy Boo azakorana indirimbo na Platini, uyu muhanzi yashyize ifoto ye kuri Instagram, ayikurikiza andi y’abakobwa benshi biganjemo abahatanye muri Miss Rwanda mu byiciro byahise.

Nyuma yo gusohora indirimbo Helena, Nemeye Platini  yavuze ko abafana be bagomba kwitegura ibindi byiza azabakorera.

Nemeye Platini yahoze aririmba mu itsinda rya Dream Boys. Yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu itangazamakuru muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Akiririmbana na mugenzi we Mujyanama Jean Claude begukanye irushanwa rya Guma Guma ryahembaga miliyoni 20 frw.

Uretse umuziki, Platini  ni umuhanzi ufite kompanyi ikodesha imodoka. Afite inzu nziza i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Bombi i Dubai
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version