Hari Impungenge Ko Netanyahu Nava Ku Butegetsi ‘Hazameneka Amaraso’

Izi  mpungenge zigarutsweho na Bwana Nadav Argaman uyobora urwego rw’ubutasi bw’imbere muri Israel rwitwa Shin Bet nyuma yo gusuzuma uko ibintu bimeze muri iki gihe habura igihe gito ngo Benyamin Netanyahu abe yatsindwa ave ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe amazeho imyaka 12.

Shin Bet ivuga ko iyo urebye imbwirwaruhame Minisitiri w’Intebe Benyamin Netanyahu amaze iminsi ageza ku baturage no ku bandi banyapolitiki, hari impungenge ko abayoboke be bashobora kutazemera ko yava ku butegetsi, bakaba bakwigaragambya cyangwa bakihimura kubo badahuje imyumvire ya Politiki, amaraso akameneka.

Kuri Bwana Nadav Argaman, uko ibintu byifashe muri Israel muri iki gihe ni ibyo kwitondera.

Muri iki gihe Bwana Netanyahu ahanganye n’abandi banyapolitiki kandi abasesengura ibiri kubera muri Israel bemeza ko Netanyahu igihe cye cyo kuva mu ntebe ya Minisitiri w’Intebe wa Israel kiri hafi kuko abo bahanganye bamaze kumuganza.

- Advertisement -
Bwana Nadav Argaman

Biravugwa ko ashobora kuzasimburwa na Bwana Naftali Bennett.

Uyu mugabo ni umwe mu banyapolitiki bakomeye Israel yagize mu myaka mike ishize.

Yayoboye Minisiteri zirimo iy’ubukungu, iy’uburezi, iy’imibereho y’Abayahudi baba muri Diaspora na Minisiteri y’ingabo.

Niwe uhabwa amahirwe yo kuzaba Minisitiri w’Intebe mu bo bihuje kugira ngo bazahangane na Netanyahu, abo bakaba barimo abandi banyapolitiki nka Yair Lapid, Gidon Saar, Avigdor Lieberman, Nitzan Horowitz, Benny Gantz, Mansour Abbas, Merav Michaeli.

Mansour Abbas ayobora ishyaka ry’abaturage ba Israel b’Abarabu.

Netanyahu mu mpera z’Icyumweru gishize aherutse kuvuga ko hashize igihe afite amakuru y’abantu bashaka kumwica n’umuryango we ariko ngo yirinze kubivugira mu itangazamakuru.

Netanyahu ashinja Bennett gushaka kwifashisha ishyaka ry’Abarabu bo muri Israel ku nyungu ze.

Uko bimeze kose, Bennett n’abo bishyize hamwe nibakomeza kunga ubumwe kugeza ubwo Inteko ishinga amategeko ya Israel izateranira kugira ngo yemeze Guverinoma yabo, icyo gihe Netanyahu azaba atakaje akazi.

Netanyahu ariko ntiyicaye ubusa kuko ari gukora uko ashoboye ngo azatinze amatora y’abagize iriya Nteko kandi ngo hari Abadepite bake yizeye ko bazaca intege abagize ihuriro rya Naftali Bennett, ntibatsinde.

Netanyahu naramuka ashoboye kuburizamo amatora mu Nteko ishinga amategeko, icyo gihe bizaba ngombwa ko abaturage baba ari bo batora, kuko mu Nteko bizaba byananiranye.

Daily Mail ivuga ko umuvuno wa Netanyahu ari uko azemeza Abadepite bo mu ishyaka ryitwa Yamina Party ko bakwanga ihuriro rya Naftari Bennett kuko yihuje n’Abarabu.

Ngo kwihuza n’Abarabu nta Muyahudi wagombye kubishira amakenga.

Ku rundi ruhande ariko, hari abavuga ko aho Israel igeze muri iki gihe abanyapolitiki bayo bagombye kureba uko bateza ubukungu bwayo imbere, iby’amoko n’andi makimbiranye bakaba babishyize ku ruhande.

Netanyahu natsindwa azahita ajya ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version