‘Kudasoma Neza’ Ibyemezo By’Abaminisitiri Byatumye Umucuruzi W’I Remera Ahanwa

Mu mpera z’Icyumweru cyarangiye tariki 06, Kamena, 2021 hari umucuruzi wa serivisi za Sauna wo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo waketse ko  zakomerewe yakira abakiliya, Polisi iramufata arabihanirwa.

Uyu mugore witwa Grace yari yakiriye abantu umunani ngo bajye mu cyumba bagororeramo imitsi biyuka umwotsi( saune massage), abikora atabanje gusoma neza ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ngo abone ko bitakomorewe.

Ubwo yafatwaga yabwiye inzego z’ubuyobozi harimo na Polisi y’u Rwanda ko zaca inkoni izamba kuko yabikoze atabigambiriye ahubwo yaribeshye ko byaba byakomorewe mu byemezo bishya byatangajwe tariki 31, Gicurasi, 2021.

Ati: “Natekerezaga ko mu mabwiriza mashya aherutse gusohoka yo kurwanya COVID-19 bazifunguye, ndasaba imbabazi ngira inama na bagenzi banjye bakora ibinyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo ko babireka.”

- Advertisement -

Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri ya tariki 31 Gicurasi ivuga ko Piscine (swimming pool) na spas(Sauna) zizakomeza gufunga.

Icyakora abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo muri hoteli bacumbitsemo, ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.

Abafashwe bajyanwe kuri Stade Amahoro barigishwa, bipimisha COVID-19 ku kiguzi cyabo kandi banacibwa amande nk’uko amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 abiteganya.

Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Apollo Sendahangarwa yavuze ko kugira ngo bafate bariya baturage byatewe n’amakuru yaturutse mu baturage.

Ati “Twabonye amakuru mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba(6h00pm) ko hari abantu bari gukora ibikorwa bitemewe mu nyubako ya Golden Palms SPA, Polisi ihita ijyayo isangamo abantu 08 na nyiraho bari mu cyumba cya Sauna Massage barenze ku mabwiriza yose ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19.”

CSP Afrika yibukije abaturarwanda ko kubahiriza amabwiriza ajyanye na COVID-19 ari ngombwa bakirinda kuyasuzugura kuko byaba intandaro yo kuba byasubiza abantu mu bihe bibi banyuzemo birimo na  ‘Guma mu Rugo.’

Aho batangira iriya serivisi
Haba hateguye neza ariko kugeza ubu izi serivisi ntizirakomorerwa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version