Hari Kwigwa Uko Umuhora Wo Hagati Waba Isoko Yo Kwita Ku Bidukikije

Abahanga bo mu bihugu bigize Umuhora wo hagati( Central Corridor) baherutse mu Burundi mu nama ibanziriza y’Abaminisitiri bashinzwe ibikorwa remezo. Baherutse kwigira hamwe uko inzira z’uyu muhora zakoreshwa mu buryo burengera ibidukikije.

Ni igitekerezo cyo kurengera ibidukikije binyuze mu bwikorezi bwo ku butaka no ku mazi ariko busigasiwe n’ingamba zitangiza ibidukikije.

Ubukungu bushingiye k’ukurengera ibidukikije bujyanirana no kugabanya ibyotsi bihumanya ikirere, gutera ibiti ku mihanda imodoka zitwara imizigo zikoresha no gutunganya inzira y’amazi.

Ku byerekeye inzira y’amazi, u Rwanda ruri kurebera hamwe uko rwakorana na Tanzania mu gutunganya uruzi rw’Akagera kugira ngo rwifashishwe mu kurugezaho ibicuruzwa rukeneye.

- Advertisement -

Kurengera ibidukikije byo mu mazi bijyanirana no kubirinda pulasitiki ituma ibinyabuzima byangirika ndetse no kurwanya amarebe.

Abahanga bo mu bihugu bigize umuhora wo hagati ni ukuvuga u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Repubulika ya Demukarasi ya Congo na Uganda barebeye hamwe  uko umushinga wo gutangiza iriya mikorere wanozwa ukazagezwa ku baminisitiri mu gihe gito kiri imbere.

Inama yabahuje yabaye hagati y’italiki ya 08 n’italiki 09, Kamena, 2023.

Biteganyijwe ko ku wa Kane taliki 16, Kamena, 2023 ari bwo Abaminisitiri bashinzwe ibikorwa remezo n’ubwikorezi mu bihugu bigize uyu muhora bazateranira i Bujumbura mu Burundi.

Umunyamabanga mukuru w’Umuhora wo hagati witwa Me Flory Okandju avuga ko iby’uko ibintu bigomba kugenda kuriya, babihaweho umushinga n’abaminisitiri ngo babyige bazabagezeho ibyavuyemo.

Flory Okandju avuga ko ari muri uru rwego, ibizakorerwa mu bihugu bigize uyu muhora byose bigomba kuzajya bibanza gukorerwa inyigo ireba niba bitazabangamira ibidukikije.

Me Flory Okandju

Umwe mu bitabiriye biganiro akaba akora no muri kimwe mu bigo bitera inkunga uyu mushinga witwa Docteur Towela Nyirenda Jere avuga ko akarusho k’iki gitekerezo ari uko nigitangira gushyirwa mu bikorwa, kizaha akazi abatuye uyu muhora.

Abitabiriye iriya nama y’impuguke, bashimye kiriya gitekerezo bavuga ko bazabihamo raporo ababatumye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umuhora wo hagati, Flory Okandju yavuze ko nawe azageza raporo ku bandi bakorana, bakayinonosora mu nama izabahuza hagati y’italiki 12 n’italiki 14, Kamena, 2023 mbere y’uko Abaminisiti barebwa n’iki kibazo bahura taliki 16 z’uko kwezi.

U Rwanda rwari ruhagarariwe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version