Philippines: Imiryango 13,000 Yahungishijwe Iruka Ry’Ikirunga

Ubuyobozi bwa Philippines( ni igihugu kiri mu bikikijwe n’ibirunga byinshi  kandi biruka)bwaraye bwimura abaturage benshi mu rwego rwo kubahungisha ikirunga cyatangiye kuzamura amahindure.

Iki kirunga kitwa Mayon cyatangiye kuzamura amahindure make make ndetse n’umwotsi, hakaba hari impungenge ko gishobora kuza kuruka amahindure menshi kandi akagera kure.

Abaturage bimuwe ni abo mu miryango 13,000 batuye mu bilometero bigera kuri bitandatu uturutse ku ndiba y’iki kirunga.

Ikigo cya Philippines gishinzwe iby’ibirunga kitwa Philippine Institute of Volcanology and Seismology (Phivolcs) kivuga ko ibimenyetso bitangwa n’ibyuma bya gihanga, byerekana ko mu nda ya kiriya kirunga harimo ibibuye bishyushye, bivanze n’ibyotsi bifite imbaraga k’uburyo nikiruka gishobora kugeza amahindure kure cyane.

Impuruza y’uko iki kirunga gishobora kuruka yari yabanje gutangwa ku kigero cya gatatu ariko iza kuzamuka igezwa ku kigero cya gatanu mu rwego rwo kubwira abaturage ko ibintu byihutirwa cyane.

Kugeza ubu 88% by’abari bagituriye bamaze kwimurwa ariko n’abandi basigaye hari kurebwa uko bahavanwa inzira zikigendwa.

Ikirunga cya Mayon kiri mu bilometeri 330 uturutse ku murwa mukuru Manila.

Kiri mu birunga biteje akaga kurusha ibindi ku isi kubera imbaraga kigira iyo kirutse.

Giherereye ahitwa Luzon.

Abanyamakuru ba CNN bakorera i Manila babonye abagore benshi bahetse abana babahungana.

Amakamyo nayo yari ashoreranye ahungisha ibikoresho n’abaturage biganjemo abasore abajyanye gucumbikirwa muri amwe mashuri ari hafi aho.

Biteganyijwe ko iki kirunga gishobora kuruka rwagati mu cyumweru cyatangiye taliki 12, Kamena, 2023.

Umuyobozi w’ikigo cya Philippines gishinzwe iby’ibirunga witwa Teresito Bacolcol yabwiye CNN Philippines ko inzego zose ziri gucungira hamwe uko ibintu biri kugenda hagamijwe ko haramutse hari igikomeye kibaye, cyasanga nta muturage ukiri mu gice kiri mu kaga.

Ikindi ni uko hari amatungo 10,000 nayo yahungishijwe arimo inka, ihene, intama n’ingurube.

Ikirunga Mayon cyaherukaga kuruka mu mwaka wa 2018.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version