Hari Serivisi Y’Ibitaro Bya Nyanza Idakora

Ibi ni ibyemezwa na bamwe mu baturage bajya kwivuriza muri ibi bitaro byo mu Ntara y’Amajyepfo.

Bavuga ko kuba hari serivisi ibi bitaro bitagitanga, bibabangamiye kuko bituma bajya gushaka ahandi kure bivuriza bagahendwa n’urugendo .

Imwe muri serivisi bavuga ko badahabwa ni iyo guca mu cyuma kubera ko icyo cyuma kidakora, amezi akaba abaye abiri.

Hari umuturage wabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko yagiye kwivuriza i Nyanza bamubwira ko serivisi y’icyuma ajya kuyakira i Gatagara mu Murenge wa Mukingo .

- Kwmamaza -

Ati: “Nakeneye guca mu cyuma habaye ikibazo cy’amagufwa twoherezwa i Gatagara gusa birababaje kuko iyo muganga w’i Nyanza amaze kugusuzuma akohereza i Gatagara naho bakaba bakugarura i Nyanza nabwo waza i Nyanza bakagusubiza i Gatagara ukaba waguma muri urwo…”

Avuga ko iyo mikorere ishobora gutuma  uburwayi bwiyongera kandi bigatwara n’amafaranga menshi y’ingendo.

Asaba ko iki kibazo cyakemurwa mu maguru mashya kuko amezi arenga abiri yihiritse ntacyo babwirwa.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza, SP. Docteur Samuel Nkundibiza avuga ko ikibazo cyabaye cyo kudacisha mu cyuma abarwayi kimaze ukwezi kumwe ariko bitarenze icyumweru kimwe biba byakemutse.

Ati: “Ukwezi kurashize imashini ya X-Ray igize ikibazo, abarwayi ntibari gucishwa mu cyuma gusa bitarenze icyumweru kimwe iraba yakoze bikemuke.

Avuga ko iyo umurwayi avurwa hari igihe biba ngombwa ko yongera gusuzumwa ngo barebe ko byasubiye ku mirongo bityo umurwayi akaba ashobora kuba yaroherejwe i Gatagara akongera kuba yasubizwayo ngo bongere barebe.

Mu mwaka wa 2021 nibwo icyabafashaga gucisha mu cyuma cyangiritse,  hatewe intambwe yo kugisimbuza hazanwa ikidafite ubushobozi nk’icya mbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version