Hari abantu benshi batekereza ko kugira icyangombwa cya burundu cy’ubutaka bihita bibaha uburenganzira budasubirwaho bwo kwitwa ba nyirabwo.
Iyo umuntu abonye inyandiko yanditsweho izina rye, ashobora kumva ko nta wundi muntu ushobora kuyimwambura.
Ariko mu gihe uwo mutungo uburanwa, ibintu bishobora kuba bitandukanye n’uko umuntu ufite icyo cyangombwa yari asanzwe abyumva.
Ikibazo si ukuba ufite icyangombwa gusa ahubwo ni ukumenya niba ushobora kugaragaza uko uwo mutungo wawubonye, uwawukugejejeho cyangwa uwawuguhaye, ndetse n’uburenganzira bwashingiweho mu kuwukwandikaho.
Urugero rw’iyo ngingo rwigeze kugaragara mu rubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 24 Ukuboza(12) 2014, hagati ya Harerimana n’abandi barimo abana be ndetse na Sebukayire.
Nk’uko abakozi mu Rukiko rw’ikirenga baherutse kubisobanuro muri vidowo bacishije kuri YouTube, uru rubanza rutanga isomo ry’uburyo inkiko zishobora gusuzuma inkomoko y’umutungo iyo ababurana bavuga ko ari bo bawufiteho uburenganzira.
Icyangombwa cya burundu gishobora kugibwaho impaka
Nkuko Nzayisenga Daniel usanzwe ari Umukozi w’Urukiko rukuru rw’Ikirenga abyemeza , muri uru rubanza, Sebukayire yari yarandikishije umutungo ku izina rye, avuga ko yawuhawe na Leta.
Icyakora, ntiyashoboye kugaragaza inkomoko nyakuri yawo cyangwa ibimenyetso bihagije byemeza ko urwego rubifitiye ububasha rwari rwaramuhaye uwo mutungo.
Ku rundi ruhande, Harerimana n’abavandimwe be bavugaga ko ababyeyi babo bari baraguze uwo mutungo na Karyango mu 1988.
Basabaga ko umutungo w’ababyeyi babo wagaruzwa, ukandikwa kuri bo nk’abazungura.
Aha ni ho ikibazo cy’ingenzi cyavutse: Ese umuntu ufite icyangombwa cy’ubutaka ni we uhita aba nyir’umutungo cyangwa iyo adashoboye akugaragaza uko yawubonye arawamburwa?
Urukiko rw’Ikirenga rwasuzumye inyandiko zigaragaza inkomoko y’ubutaka, uburyo bwagiye buhererekanywa ndetse n’ibyanditswe mu bitabo byabugenewe.
Rwagereranyije ibimenyetso by’impande zombi, aho kwishingikiriza ku cyangombwa gusa.
Mu mwanzuro w’urubanza, urukiko rwashingiye ku kuba uburenganzira ku butaka bugomba gushingira ku buryo bwemewe bwo kububona.
Muri bwo harimo kubuhabwa hakurikijwe umuco, kubuhabwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa kubugura.
Ibi bivuze ko mu gihe habayeho impaka, umuntu ashobora gusabwa kugaragaza ibimenyetso by’uko umutungo yawubonye mu buryo bwemewe.
Icyangombwa cy’ubutaka gishobora kuba ikimenyetso cy’iyandikwa, ariko ntigisimbura buri gihe isuzuma ry’inkomoko y’umutungo.
Ni ngombwa kumva ko ibi bidahita bivuga ko buri cyangombwa cya burundu kidafite agaciro cyangwa ko gishobora guteshwa agaciro mu buryo bworoshye.
Icyo uru rubanza rwagaragaje ni uko iyo habayeho impaka zishingiye ku burenganzira ku mutungo, inkiko zishobora gusuzuma ibimenyetso birenze inyandiko y’iyandikwa nkuko byemezwa na Uwikindi Angélique nawe ukora mu Rukiko rw’Ikirenga.
Ati: “ Ari naho urukiko rwahereye rwemeza ko kugira ngo witwe nyir’umutungo ari uko ugomba kugaragaza inkomoko y’umutungo ndetse binemeza ko bidahagije kuba ufite icyangombwa cy’ubutaka .”
Isomo ku bafite ubutaka n’ababuranyi
Abantu bafite ubutaka bagomba kwitondera kubika inyandiko zigaragaza uko babubonye, amasezerano y’ubugure n’izindi nyandiko zemeza uburenganzira bwabo, bigomba kubikwa neza.
Ibi bishobora gufasha mu gihe havutse impaka cyangwa hakenewe gusobanura inkomoko y’umutungo.
Ku bantu bari mu manza z’ubutaka, ikibazo ntigikwiye kugarukira ku kuvuga ngo “mfite icyangombwa.”
Hakenewe no gusobanura neza impamvu uwo muntu yemerewe kwitwa nyir’umutungo, hashingiwe ku mategeko n’ibimenyetso bihari.
Jimmy GATETE
TAARIFA.RW

