Kagame yahaye Ikipe Y’U Rwanda Ya Basket Indege Iyijyana Muri Tunisia

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Tariki 12, Gashyantare, 2021 ikipe y’igihugu ya Basket yuriye indege agana muri Tunisia mu marushanwa ya AfroBasket. Bagiye mu ndege ya RwandAir bahawe na Perezida Paul KAGAME ibageza iyo bajya ntaho ikatiye.

Iyi kipe igiye gukina imikino y’ijonjora rya kabiri ry’igikombe cy’Afurika “FIBA AfroBasket 2021 Qualifiers”.

Iyi mikino izabera i Monastir muri Tunisia kuva tariki 17 kugera tariki 21 Gashyantare 2021.

Itsinda ryose ririmo abantu  31 barimo abakinnyi 16 n’abandi icyenda bagize itsinda ry’abatoza.

Bahagarutse saa tatu za mu gitondo bajyanye na RwandAir.

Baragera muri Tunisia bakoze urugendo rw’amasaha atandatu.

Indege yabajyanye muri Tunisia
Olivier umwe mu bakinnyi b’imena b’iyi kipe
Ubwo bari bageze ku kibuga cy’indege
TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version