Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Umugambi W’Uko u Bwongereza Buzoherereza u Rwanda Abimukira
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Hari Umugambi W’Uko u Bwongereza Buzoherereza u Rwanda Abimukira

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 January 2022 9:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Itangazamakuru ryo mu Bwongereza rivuga ko hari amakuru aturuka muri Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Borris Johnston avuga ko  hari ibiganiro u Bwongereza buri kugirana n’u Rwanda ngo ruzakire abimukira bava mu Bufaransa bakajya mu Bwongereza ku bwinshi.

Muri iki gihe u Bwongereza bufite amahurizo menshi ruhanganye nayo harimo n’iry’abimukira bava mu Bufaransa bakajyayo kandi abenshi bakabikora mu buryo budakurikije amategeko.

Umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe umutekano mu gihugu witwa Priti Patel avuga ko igihugu cye kigomba kwitegura ko muri uyu mwaka kizakira byibura abimukira 65,000 ni ukuvuga abikubye kabiri abo cyakiriye mu mwaka wa 2021 ushize.

Minisitiri Priti Patel

Mu mwaka ushize(2021), abimukira 28,300 bageze mu Bwongereza bavuye mu Bufaransa nk’uko DailyMail yabyanditse.

Kubera ubwinshi bw’abo, amakuru avuga ko u Bwongereza bwatangije gahunda yo kubashakira aho bakwimurirwa mu bihugu by’inshuti zabwo harimo n’u Rwanda.

Amakuru y’uko hari gahunda y’uko hari abimukira u Bwongereza buteganya kuzoherereza u Rwanda Taarifa yatangiye kuyamenya kuri uyu wa Mbere tariki 17, Mutarama, 2022.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru Guverinoma y’u Rwanda ntacyo yari yabitangajeho.

Ibikorwa byo kohereza abimukira bavuye mu Bwongereza bakajya mu bihugu bimwe na bimwe by’inshuti z’u Bwongereza byiswe ‘Operation Red Meat’.

Red Meat ni ijambo ry’Icyongereza rivuga ‘Inyama Itukura.’

Mu gihe, ku ruhande rumwe hari gahunda yo kuzohereza hanze y’u Bwongereza bariya bimukira, ku rundi hari gahunda ya Minisiteri y’ingabo z’u Bwongereza yo gufunga aho abimukira baca binjira muri iki gihugu.

Ikibazo cy’abimukira kiri muri byinshi bibuza Minisitiri w’Intebe Borris Johnston gusinzira

Kubera ko abateganyijwe kuzinjira mu Bwongereza ari benshi bwikube kabiri ugereranyije n’uko banganaga umwaka ushize, abagize Guverinoma y’u Bwongereza bari kwiga uko iki gihugu cyazaha inshuti zacyo bamwe muri bariya bimukira kuko nibahagera bose bizatuma u Bwongereza budashobora kubitaho.

Uretse u Rwanda, ikindi gihugu itangazamakuru ry’u Bwongereza( Daily Mail, The Guardian, Telegraph…) rivuga ko buzoherereza bamwe muri bariya bimukira ni Ghana.

Icyakora ngo nta na kimwe muri ibi bihugu( Ghana n’u Rwanda) kiragira icyo gitangaza ku cyifuzo cy’u Bwongereza.

Mbere hari andi makuru yavugaga ko Albania nayo yari iri mu biganiro n’u Bwongereza ngo izakire bariya bimukira ariko ngo ibi biganiro byaje guhagarara.

U Bwongereza nabwo ngo ntibutanga amakuru arambuye kuri iyi ngingo.

Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe avuga ko bidakwiye gutanga amakuru arambuye ‘ku biganiro igihugu kiba kiri kugirana n’ikindi ku kibazo kiremereye nka kiriya.’

Priti Patel nawe akomoka ku bimukira…

Patel yavutse tariki 29, Werurwe, 1972. Se yitwaga Sushil Patel n’aho Nyina yitwaga Anjana Patel.

Priti Patel yavukiye mu Bwongereza i London ariko ababyeyi be bakomoka mu Ntara ya Gujarat mu Buhinde.

Bavuye mu Buhinde bajya kuba muri Uganda aho bavuye mu mwaka wa 1960 bimukira mu Bwongereza ahitwa Hertfordshire.

Mu myigire ye yakuze aharanira kuzaba umugore w’igitangaza muri Politiki nk’uko byahoze kuri Margaret Thatcher wabaye umugore wa mbere mu Bwongereza wabuyoboye nka Minisitiri w’Intebe.

Priti Patel akiri umwana muto.

 

 

TAGGED:AbimukiraBwongerezafeaturedPatelRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Impamvu Israel Itaremererwa Kuba Umunyamuryango W’Indorerezi Muri AU
Next Article Mwitegure Urukingo Rwa GATANU Rwa COVID!!!
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DJ Toxxyk Hari Ibyo Yemeye Mu Rukiko Ibindi Arabihakana

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Umutoza W’Amavubi Yirukanywe

Rwanda: Abakozi Ba Leta Basabwe Kwiga Ikoranabuhanga Ry’Ubwenge Buhangano

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Amerika Yafashe Ubwato Bibiri Bw’Abarusiya Bwajyaga Muri Venezuela

You Might Also Like

Mu Rwanda

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Igiciro Cy’Ikawa Y’Ibitumbwe Cyazamutseho 25% Ku Kilo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Rusizi: Abajura Binjira Mu Bitaro Bakiba

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?