Suleiman Kangangi Wari Icyamamare Mu Mukino W’Amagare Yapfuye

Umukinnyi w’umukino w’amagare ukomeye muri Kenya yatabarutse ubwo yakoraga impanuka ikomeye ubwo yari ari mu isiganwa ryaberaga muri Amerika kuri uyu wa Gatandatu.  Ni inkuru yamenyekanye kuri iki Cyumweru ica Abanya Kenya umugongo.

Hari amakuru avuga ko hari undi bari kumwe nawe wakoze impanuka muri iryo siganwa Imana ikinga ukuboko ariko we acika akaboko.

Uyu mugabo yagize uruhare rukomeye mu gutuma abakinaga umukino w’amagare muri Kenya bamenyekana mu mahanga binyuze mu marushanwa mpuazamahanga yitabiriye kandi ayitwaramo neza.

- Advertisement -

Yatwaye umwanya  wa munani  mu isiganwa ryabereye mu gihugu cya Ethiopia ryiswe Meles Zenawi Tour.

Mu irushanwa ryabereye muri Indonesia ryiswe Tour de Ijen, Suleiman Kangangi  yabonye umwanya wa cyenda.

Yitabiriye Tour du Rwanda umunani ariko mu mwaka wa 2017, icyo gihe yatwawe na Aleluya Joseph.

Yatwaye umwanya wa 8 Mu isiganwa ryabereye muri Cameroun mu isiganwa ryitwa Tour du Cameroun.

Yari umukinnyi mu b’Imena Kenya ifite

Hari n’andi marushanwa menshi yitwayemo neza aza ku myanya ya mbere.

Suleiman Kangangi  yavutse 9, Ukuboza 1988 avukira ahitwa Eldoret muri  Kenya.

Kuri Twitter abanya Kenya bavuze ko bacitse umugongo kubera kubura umuntu wabateraga ishema mu mahanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version