Hari Umwuka Mubi Hagati Ya Macron Na Netanyahu Bapfa Lebanon

Bamwe bashobora kuba batabizi, ariko burya Ubufaransa busa n’ubwakolonije Lebanon.Kuba Israel iri gusenya ibikorwaremezo by’iki gihugu mu ntambara iri kurwana na Hezbollah, ntibishimisha Emmanuel Macron.

Ibi byatumye Israel imaze iminsi iterana amagambo n’Ubufaransa.

Ayo magambo ubu amaze gufata indi ntera. Mu mpera za Nzeri, 2024 nibwo ingabo za Israel zatangije ibitero muri Liban ku birindiro by’umutwe wa Hezbollah.

Mbere y’uko ibintu bigera aho biri, Israel yabanje kwica Hassan Nasrallah wayobora Hezbollah.

Bidatinze ingabo za Israel zahise zitangiza intambara yo ku butaka kandi n’ubu irakomeje.

Israel iherutse gusaba UN ko ikura ingabo zayo muri Lebanon kuko zitambika ibitero bya Israel kandi zikaba zishobora no kuhahurira n’ibyago byo gukomereka cyangwa kuhagwa.

Israel ibivuga ikomeje kuko kuri uyu wa Gatatu yarashe missile mu Murwa mukuru Beirut.

Ibi byarakaje Ubufaransa kuko nibwo bufite ingabo nyinshi muri izo za UN.

Le Parisien yanditse ko Emmanuel Macron yabwiye Abaminisitiri bagize Guverinoma ye ko Israel ikwiye kubaha UN kuko nayo yashyizweho n’icyemezo cya UN mu mwaka wa 1947.

Yagize ati:” Bwana Netanyahu, ntagomba kwibagirwa ko igihugu cye cyaremwe n’umwanzuro wa UN mu mwaka wa 1947 ubwo Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yatoraga icyemezo cyo kugabanya Palestine ibice bibiri, hakavamo ubutaka bw’Abayahudi n’ubw’Abarabu”.

Byarakaje Netanyahu amusubiza ko Israel yabayeho kubera intambara yo kwibohora.

Netanyahu ati: “Ndibutsa Perezida w’u Bufaransa, ko umwanzuro wa UN atariwo washinze Leta ya Israel, yashinzwe n’intsinzi y’Intambara y’ubwigenge yarwanwe n’indwanyi z’amaraso y’ubutsinzi”.

Uwo mwuka mubi watangiye no kuzamuka ubwo Macron yasabaga ko Israel ikwiye guhagarikirwa guhabwa intwaro.

Ubufaransa ntibuzashimishwa no kubona Lebanon isenywa kuko byatuma iyitakaza kandi busanzwe buri gutakaza ibihugu bwahoze bukoloniza muri Afurika.

Ibyo ni Mali, Burkina Faso na Niger.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version