Kwambara Isaha Bimariye Iki Benshi Ko Bitababuza Gucyererwa?

Igihe ni ingenzi mu kubyaza umusaruro ubuzima umuntu agifite ku isi. Ifoto:Credit@zdnet.com

Abatuye mu Mijyi y’u Rwanda bakunze kwambara isaha, haba iburyo cyangwa ibumoso. Abatayambara bayigendana kuri telefoni zabo, abandi bakagira isaha mu ngo zabo no mu biro. Icyakora ntibibabuza gukererwa!

Ni ingingo abantu baganiraho kuko iteye kwibaza niba kuri benshi mu Banyarwanda kwambara isaha atari umurimbo aho kuba igikoresho cyo kubafasha kugenzura igihe no kukibyaza umusaruro.

Inama nyinshi zibera mu Rwanda ziba zaramenyeshejwe abazitumiwemo hakiri kare.

Kuri emails zabo cyangwa kuri WhatsApp baba barohererejwe ingengabihe y’igihe inama cyangwa ikindi gikorwa bizatangirira, aho igikorwa kimwe kizatangirira n’aho ikindi kizagera, aho kizabera, abazakitabira n’ibindi.

Na mbere y’uko iyo nama itangira hari ubwo abatumiye abantu bongera kubibutsa gahunda uko iteye.

Ni mu buryo bwo kubarinda kuzakererwa inama, ariko ibyo ntibibuza abantu gukererwa.

Ese gukererwa kw’Abanyarwanda guterwa ni iki?

Ubirebye neza, wasanga byose byaratangiriye mu bwana.

Mu miryango myinshi abana ntibatozwa gukorera ku gihe, ngo bahabwe inshingano ariko bahabwe n’igihe bagomba kuba bazirangirije.

Ubumenyi nyabwo ku kamaro k’igihe ntabwo abenshi mu baturage batojwe.

Iyo abana bo mu cyaro bajya kwiga bagenda nk’abagiye gutashya inkwi, bakagenda bakina umupira mu nzira, abaciye ku mapera bakayasoroma, abageze imbere bagahura n’inyoni bakabanza kuzitera amabuye…ibyo byose bikabatwara iminota.

Hari ubwo bagera ku ishuri bagasanga bakererewe bakabihanirwa ariko ejo bigasubira.

Abana bo mu mijyi cyane cyane abo mu Mujyi wa Kigali nabo bakererezwa na byinshi birimo no kuryama batinze bareba filimi cyangwa bumva igiparu bikaza gutuma baryamira.

Kubyutsa abana nabyo biba intambara kuko akenshi baba batarumva ko bikorwa mu nyungu zabo z’ejo hazaza.

Nyuma y’uko babyutse basanga ababyeyi nabo bataritegura neza ngo nabo babategure babajyane ku ishuri.

Kubera kutabara neza uko igihe gikora, uzasanga abatuye Imijyi benshi babyuka mu bihe byegeranye ku buryo bagerera mu muhanda icyarimwe, imodoka si ukubyigana kakahava!

Umubyigano w’imodoka ukunze kuba intandaro yo gukererwa kwa benshi.

Iyo abana batatojwe gukoresha neza igihe hakiri kare, bakura bumva ko gukererwa ari ibintu byakwihanganirwa.

Indi mpamvu twavuga itera abantu gukererwa bakaba barabigize akamenyero ni uko iyo babikoze ntawe ubibahanira.

Birashoboka cyane ko abakozi bagiye bahanirwa gukererwa bazageraho bakamenya ko igihe ari icy’agaciro.

Kwambara isaha ubusanzwe ni iby’abantu bazi akamaro k’igihe iyo gikoreshejwe neza.

Nubwo iyi nyandiko yibanze ku mikoresheje mibi y’igihe bikozwe n’Abanyarwanda bamwe na bamwe, ku rundi ruhande izi ntege nke bisa n’aho ari iza benshi nk’uko umwe mu banyapolitiki wari n’umuhanga mu ndimi, umunyedini n’umunyapolitiki witwa William Penn yigeze kubivuga.

Penn yagize ati: “ Igihe ni ikintu twese dukenera ariko ni nacyo kintu cya mbere twese dupfusha ubusa”.

Penn( 14, Ukwakira, 1644 – 10, Kanama, 1718) yabivuze mu Kinyajana cya 18 amasaha ataraba menshi ariko ukuri kwe n’ubu kuracyafite akamaro.

William Penn

Ku ruhande rw’u Rwanda, Perezida Kagame yigeze gukomoza ku mikoreshereze iboneye y’igihe ikwiye kuranga Abanyarwanda muri rusange n’abayobozi by’umwihariko.

Hari mu ijambo yavuze ubwo yakiraga indahiro y’Abaminisitiri baherutse gushyirwaho muri Guverinoma.

Yavuze ko abayobozi bakwiye gukora inama zikenewe koko, bakagena ‘igihe zitangirira’ n’igihe zirangirira kandi icyo gihe ‘kigakurikizwa’.

Avuga ko ibyo byatanga umusaruro kuruta guhora mu nama za hato na hato kandi inyinshi zitangira ‘zikererewe.’

Umukuru w’igihugu icyo gihe yavuze ko hari n’abayobozi ajya ashaka ngo agire icyo ababaza bakamubwira ko bari mu nama ya mu gitondo yakongera kubashaka bwije nabwo bakamubwira ko bakiri mu nama!

Kubahiriza igihe biracyagoye benshi ku buryo hari n’uwo uhamagara ngo umwishyure umwenda agakererwa, akagusaba ko mwazahura ejo.

Nubwo ibikingamiye iterambere ry’u Rwanda ari byinshi, ariko muri byo harimo no kudakoresha neza igihe.

Gusa birababaje kandi bikanasekeje kubona abantu bambaye isaha ariko ntibakurikize igihe kandi yarabahenze.

Ntitwakirengagiza ko hari n’abambara isaha itabara!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version